Rusizi: Uwahoze mu Ngabo z'u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-04 07:11:17 Amakuru

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamubaji, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, hasanzwemo umurambo w'umugabo wahoze mu Ngabo z'u Rwanda, bikekwa ko yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, mu kiganiro yagiranye na BTN TV ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo maze avuga ko icyamwishe kitaramenyekana neza uretse uburwayi bakeka yari amaranye igihe.

Yagize ati" Ejo ku Cyumweru ahagana Saa Yine z'amanywa, nibwo twahawe amakuru n'ubuyobozi bw'akagari bwatubwiye ko hari umugabo witwa Rubagumya Pacome wasanzwe mu nzu yapfuye ariko ni nyuma yuko abaturanyi be bagiye kumureba nk'umuntu bari bazi ko arwaye noneho bakomanze babura ubikiriza bituma baca idirishya binjira mu nzu, mu kihinjira batungurwa no gusanga arambaraye ku buriri yapfuye".

Akomeza ati" Tukimenya amakuru twihutiye kubimenyesha RIB na Polisi barahagera, hatangira iprereza ku cyamwishe. Yibanaga mu nzu wenyine, iyo nzu niyo twamwubakiye kugirango ubuzima bwe bumere neza, ntawundi mu ntu bari kumwe  birumvikana kwibana ufite n'uburwayi ntibyoroshye, ubwo rero nubwo hataramenyekana icyamwishe ariko harakekwa uburwayi yari amaranye igihe cyakora amakuru nyayo ku rupfu rwe azajya ahagaragara iprereza nirirangira".

Gitifu Ingabire wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe hari ufite ikibazo byu mwihariko uburwayi agomba kubimenyesha kandi akajya kwivuza kwa muganga kuko bituma ahabwa ubufasha mu buryo bworoshye kandi vuba.

Umurambo wa nyakwigendera w'imyaka 53 wajyanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzumwa.

Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi

Related Post