Rulindo: Abaturage babangamiwe n'umutekano muke uterwa n'ubusinzi bukabije

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-04 09:45:24 Amakuru

Hari abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyabyondo, mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorogi, mu Karere ka Rulindo, bahangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'umutekano muke baterwa n'urugomo ruturuka ku buraya n'ubusinzi bukabije.

Bamwe mu bari aba baturage baganiriye na Blus TV, bavuze ko urugomo ruhabera rubazengereje kuko mu masaha y’umugoroba ntawutinyuka kuva mu rugo yitwaje ikintu gifite agaciro kuko ahita acyamburwa noneho yabarwanya agagukubitwa agahindurwa intere.

Umwe yagize ati “Aha bararwana cyane ugasanga bamwe bakomeretse, mu minsi ishize haruguru aha abagore batazwi amazina, bahatangiriye umubyeyi witwa Uwase Rachel bamuziza ko yaguze na mugenzi wabo imyenda. Ntakindi kibyihishe inyuma uretse ubusinzi bukabije ndetse n'uburaya".

Undi ati “Iyo wibeshye ukavuga ngo ugiye mu kabari ukavunjisha amafaranga uba ubizi ko bayatwaye kuko n’iwawe bakugendaho kugeza ubwo bayatwaye, telefoni yo ntiwayicikana kuko barayitwara da! yaba abakobwa bicuruza, insoresore zirirwa mu mayoga, ntanumwe ukurebera izuba”.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko ababyobozi bafite mu nshingano umutekano waho bakora ibishoboka byose bagahagarika uru rugomo kuko nirukomeza, ruzateza impfu zitari nke.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi ku murongo wa telefoni ariko ntibyamukundira. Yashakaga kumenya niba iki kibazo bakizi n’icyo bateganya kugikoraho ngo abaturage babone umudendezo.

Nihagira icyo ubuyobozi butangaza kuri iki Kibazo cy'umutekano muke uvugwa mu Murenge wa Shyorongi, BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Eloi Isengwe/ BPlus TV mu Karere ka Rulindo

Related Post