Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, Nibwo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Biryogo, umusore witwa Habubwenge Fred yishe mugenzi we amuteye icyuma ku mutima.
Bamwe mu baturage barimo ababonye biba, batangarije umunyamakuru wa BTN TV ko uyu musore wishwe yitwa Sage ariko azwi ku mazina ya Karagi kubera kuvuga adidimanga, ntamuntu bagiranaga ibibazo uretse uyu wamwivuganye batazi icyo yamujijije.
Umwe mu bakoreshaga nyakwigendera, yavuze ko habubwenge wamuteye icyuma mu mutima bikamuviramo gupfa, ngo yari asanzwe ari umunyarugomo cyane kuko yagiye afungwa kenshi nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge ndetse ko yakundaga kwigamba ko azica umuntu ariko ntibabyiteho.
Yagize ati" Habubwenge Fred yari asanzwe ari umunyarugomo nubundi kuko mu minsi mike ishize yari afunzwe akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ikindi nuko yakundaga kwigamba ko azica umuntu ariko twe ntitubyiteho none birangiye yishe Karagi wacu".
Aba baturage bababajwe cyane n'amagambo y'akaminuramuhini babwiwe na Habubwenge nyuma yo kwica Sage, aho ubwo yaramaze kwambikwa amapingu, yasabye abapolisi ndetse n'abakora irondo ry'umwuga guha uburenganzira ababajwe nuko yishe uwo musore bwo kumutera nawe icyuma.
Hari abandi kandi batangaza ko ibyabaye bikwiye kubasigira isomo ryuko bakwiye kujya bita ku magambo umuntu avuga yerekeranye no kwigamba ubugizi bwa nabi nkuko uyu musore wishe mugenzi we yakundaga kubivuga noneho hagira uwo yumvikanaho agafatwa akabazwa impamvu yabimuteye.
Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko mu minsi mike ishize uyu witwa Habubwenge Fred nubu yigeze gushaka kwica akoresheje icyuma yagendanaga abarimo Baryaningwe, Kayonde ndetse n'umwana ukora akazi ko gusekura isombe.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru
Ndahiro Valens Pappy/BTN TV i Kigali