Umuryango ugizwe n'abantu Umunani wo mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagari ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, umaze icyumweru urara hanze mu ihema nyuma yo gusohorwa mu nzu n'uwayibagurishije.
Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga ahari iri hema rirarwamo n'umuryango wa Uzabakiriho Charles na Dusabimana Angelique, yatunguwe no gusanga harimo n'uruhinja rw'amezi atatu rusasiye imyenda hejuru yarwo hatwikirije igitenge ariko nubundi ntaho bitaniye no hanze.
Dusabimana Angelique aganira na BTN, yavuze ko kugirango ubuzima bwabo babwerekeze muri iri hema, byatewe nuko inzu bari baraguze n'umuntu bayisohowemo n'umuhesha w'inkiko nyuma yuko uwo bayiguze abagambaniye akabimpa icyangombwa noneho bajya kumurega urukiko rukanzura ko batsinzwe.
Yagize ati" Aha hantu twari dutuye twahaguze muri 2011 ariko tuzaguhura n'ikibazo cy'umuntu watwibye amasezerano y'ubugure bw'iyi nzu twari tumaze kubamo mu gihe cy'imyaka 13. Twabuze uko tuyiyandikishaho mu buryo bwemewe n'amategeko (Mitasiyo), bituma tuyoboka inkiko ariko nabwo biba iby'ubusa kuko rwanzuye ko twamaze gutsindwa".
Akomeza ati" Nyuma yo gutsindwa sinanyuzwe n'imikirize y'urubanza, byabaye ngombwa ko nshaka uko najurira gusa biranga, njya aho Umuvunyi Mukuru akorera mugezaho ikibazo cyanjye ambwira ko agiye kuvugisha meya w'Akarere ka Musanze, yamubwiye ko twatinze kujurira, Nyuma yaho gato nibwo twatunguwe no kubona wa muntu watunyanganyije inzu azanye n'umuhesha w'inkiko bakadusohora hanze n'ibintu byacu byarimo imbere mu nzu bakabita ku gasi".
Uyu mubyeyi usaba ubutabera, ntahwema kugaragaza ko ibyamubayeho byose biri kugira ingaruka ku muryango we byu mwihariko abana barara mu ihema kandi nabwo mu gihe cy'imvura dore ko mu minsi igera kuri itanu imvura itavaga ku muryango bityo akaboneraho gusaba inzego bwite za Leta gusuzmira hamwe ikibazo cye.
Bamwe mu batuye ahari uyu muryango, batangarije BTN TV ko bashengurwa cyane n'ubuzima butoroshye ubayemo kuko isaha n'isaha bishobora kuviramo abana urupfu bitewe n'imbeho bararamo ndetse n'imibu ibarya nijoro ndetse ko abagizi ba nabi bashobora kubavutsa ubuzima bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabashakira icumbi mu gihe ikibazo cyabo kitaravugutirwa umuti.
Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien ku murongo wa telefoni agirango amubaze niba iki kibazo bakizi n'icyo bateganya gufasha uyu muryango ukomeje kurara hanze, maze amusubiza ko ikibazo cye kizwi n'Urwego rw'Umuvunyi gusa ariko nanone asezeranya uyu muryango ko nibasanga batishoboye ubuyobozi buri bumufashe.
Agira ati" Ikibazo cye kirazwi kuko yacyigejeje mu Rwego rw'Umuvunyi, bamubwira ko ntacyo bahindura ku mwanzuro w'urukiko, bamubaza niba yarajuriye avuga ko atigeze ajurira bamubwira ko batatambamira urukiko. Ngiye gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza gukurikirana uyu muryango akareba niba ntabushobozi ufite bwo kwishakira icumbi(ntaho nikora) noneho nidusanga ariko bimeze turamushakira aho kuba".
Nihagira amakuru mashya amenyekana kuri iki kibazo cy'umuryango uri kurara hanze, BTN izabitangaza mu nkuru zayo ziri imbere.
Nirembere Gaston/BTN TV i Musanze