Goma: Amashuri yongeye gukora nyuma y'igihe afunze

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-10 09:43:38 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, Nibwo amashuri aherereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunguwe  nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri afunzwe kubera impungenge z’umutekano muke muri iki Gihugu.

Guhagarikwa kw'aya mashuri by’agateganyo kwavutse nyuma y'icyemezo cyafashwe n'umuyobozi ushinzwe uburezi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Luc Gbaweza,  ku itariki 23 Mutarama 2025 ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari rihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Sake no mu nkengero zawo.

Uwo munsi, Leta ya RDC yari ifite impungenge ko abarwanyi ba M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Goma vuba, cyane ko abari mu nkambi ziri mu nkengero zawo bari batangiye guhunga ku bwinshi.

Na nyuma y’aho M23 ifashe Goma tariki ya 27 Mutarama, amashuri yakomeje gufunga imiryango, kuko abarwanyi b’uyu mutwe bari mu bikorwa byo gushakisha no gukuramo ibishobora kuwuhungabanyiriza umutekano.

Gbaweza ku wa 9 Gashyantare yatangaje ko nyuma yo kuganira na Leta ya RDC n’ubuyobozi bushya bw’intara, yafashe icyemezo cyo gufungura aya mashuri.

Uyu muyobozi yatangaje ko hari amashuri yangiritse mu gihe cy’imirwano, asobanura ko abayobozi bayo n’ababyeyi bayarereramo bazabanza guhurira mu nama kugira ngo banzure uburyo azafungurwa mu byiciro nyuma yo kuyasana.

Muri iki gihe M23 igenzura umujyi wa Goma, abaturage baho baratekanye kurusha uko byahoze. Abacuruzi bahamya ko ibikorwa byabo bigenda neza kandi ko bikorwa amasaha menshi. Abambuka imipaka na bo babikora nta nkomyi.

Related Post