Abantu 5 bakubiswe n'inkuba barapfa ubwo bari bugamye imvura munsi y'igiti

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-10 19:51:51 Amakuru

Ku Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, Nibwo abantu batanu barimo abagore bane bakinaga umupira w’amaguru bakubiswe n'inkuba barapfa ubwo bari bugamye imvura y’amahindu munsi y’igiti hafi y’umujyi wa Cajibio mu gihugu cya Colombia.

Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru, cyanditse ko batanu bishwe n’iyi nkuba barimo umugabo umwe wapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga ni Jeidy Morales, Daniela Mosquera, Luz Lame na Etelvina Mosquera.

Lesly Valencia, Umuvugizi w’ubuyobozi bw’Akarere, yahamije iby'iyi nkuru mbi ati: “Amakuru mfite avuga ko aba bagore bari mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ubwo iyi mpanuka yabaga. Inkuba yakubise igiti, bituma aba bagore bane bahasiga ubuzima.”

Ikibazo cy'impfu z'abakinnyi bapfa bakubiswe n'inkuba muri Amerika y'Amajyepfo si ubwa mbere cyumvikana kuko muri 2024 nabwo yakubise abakinnyi b’umupira w’amaguru bahita bapfa muri Peru.

Related Post