Bazabombo Elias utuye mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, aratabaza ubuyobozi nyuma yuko umugore we afatanyije n'abana be batanu bakamukubita akirukanwa mu rugo rwe bikamuviramo kuzerera.
Mu kiganiro Bazambongo yagiranye na BTN TV, yavuze ko hashize amezi atatu asembera aho abonye kuko ubwo yirukanwaga yagerageje kwiyunga n'umugore we Hamida Ismayire ngo basubirane ariko bikaba iby'ubusa cyane ko yari yifashishije ubuyobozi.
Yagize ati" Hashize amezi atatu ntandukanye n'umugore wanjye tumaranye imyaka 10 nk'umugore n'umugabo, byabaye ubwo natahaga mu rugo rwacu hanyuma we n'abana batanu namusanganye bakansaba kubavira mu rugo nkangara ariko jye nkagirango ni ugutebya noneho uko iminota yiyongeraga niko ibintu byarushaga kuba bibi".
Akomeza ati" Natunguwe no kubona umugore wanjye nkunda ankubita inkoni mu mugongo ankankamira ngo ninsohoke ntacyo mbamariye noneho mu kwirwanaho mwambura iyo nkoni, abana be baba bahururanye imyuko n'imidaho babinkubita mu mugongo no mu mutwe ndababara njya kwivuriza ku Bitaro bya Kacyiru. Nagerageje gusaba imbabazi ariuko biba iby'ubusa kuko bahise basohore imwe mu myenda nambaraga bayijugunya hanze ngo nomongane".
Uyu mugabo ntahwema kugaragaza ko yahohotewe by'indengakamere akirukanwa nka mayibobo idafite akamaro kandi hari ibikorwa byinshi yageranyeho n'uyu mugore birimo kuvugurura inzu yamusanzemo ndetse no kongeraho amwe mu mazu akodeshwa nubwo batigeze babyarana n'umwana umwe.
Ati" Banyirukanye nka mayobobo idafite akamaro kandi twarageranye kuri byinshi birimo kuvugurura inzu ndetse no kubaka amwe mu mazu mato yo gukodesha, hari igihe yampaga ayo bamwishyuye none yamfungiye umuriro n'amazi ariko wagirango nari umupagasi we. Ese wenda ikibazo nuko tutabyaranye umwana n'umwe bigatuma yanga kunyanidkaho imitungo nkuko yayigwijeho?.
Gusa ku rundi ruhande uyu mugore ushinjwa n'umugabo we kumuhohotera yabihakanye yivuye inyuma nkuko ku murongo wa telefoni yabitangarije umunyamakuru wa BTN TV, aho yavuze ko ibyo avuga byose ari isoni zibimukoresha kuko ariwe nyirabayazana w'amakimbirane bafitanye.
Agira ati" Bazambongo ntabunyangamugayo bwe, ari kwigira umwana mwiza kandi ariwe wampemukiye akajya ampoza ku nkeke rimwe na rimwe atankubita ferabeto ndetse agakubita papa umbyara kandi afite ubumuga. Ubuyobozi burabizi kuko inshuro nyinshi naramuregaga cyane cyane iyo yakubitaga umubyeyi wanjye amukurubana hasi. Bityo rero nampe amahoro".
Ikibazo cy'amakimbirane avugwa muri uyu muryango kandi kigarukwaho n'abaturage biganje abaturanyi bawo, aho bavuga ko cyakomeje gukongezwa n'ubuyobozi bwatinze kukibafasha kuko hari igihe usanga bubifata nk'ibyoroshye kandi byabyara imfu za hato na hato bityo ko bukwiye guhagurukira iki kibazo.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'umurenge wa Gatenga ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaraga umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Uuyu murenge ntiyafashe telefoni cyakora nihagira icyo basubiza kuri iki kibazo BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iragaragaraza ko hari abagabo bagitinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa nyamara ko barigaragaje bakwitabwaho, bikabarinda ingaruka zirikomokaho.
Raporo ya 2021-2022 yayo igaragaza ko abagore 233 bangana na 98% bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu Gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine bingana na 2% by’abagabo gusa.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yo mwaka wa 2021 yagaraje ko hagati ya 2015 na 2018 rwakiriye ibirego 1 098 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango birimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no kwiyahura.