M23 ishobora gufata Umujyi wa Bukavu nyuma yo kwibikaho uwa Goma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-11 12:09:27 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025, Ni bwo Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ushobora gufata Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abawutuye bwakomeza.

Ni ubutumwa bwagiye ahagaragara binyuze mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashyize ku rubuga rwe rwa X, aho yashimangiye ko bizakorwa mu gihe ingabo za RDC n’abifatanya na zo bakomeza gukorera amarorerwa abatuye muri Bukavu arimo kubica no gusahura imitungo yabo.

Yagize ati “AFC/M23 yumva amarira y’abaturage b’abasivili bo muri Bukavu. FARDC n’ingabo byifatanya bikomeje gukorera abasivili amarorerwa atavugwa arimo ubwicanyi no gusahura ku bwinshi. Ibi byaha bigomba guhagarara bwangu, bitabaye ibyo, ntituzagira andi mahitamo keretse gutabara aba Banye-Congo.”

Ubutumwa nk’ubu ni bwo M23 yatanze mbere yo gufata Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025. Icyo gihe yari imaze iminsi ihanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake no mu nkengero zaho.

Uyu mutwe witwaje intwaro ugenzura ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo santere ya Nyabibwe, santeri ya Minova, Numbi n’iya Kalehe n’inkengero z’ikibuga cy’indege cya Kavumu, uduce twose turi hafi y'umujyi wa Bukavu.

Nubwo ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kongerwa muri iyi ntara kugira ngo zirinde Bukavu gufatwa, abakurikiranira hafi iyi ntambara basobanura ko M23 ishatse gufata uyu mujyi, byayorohera nk’uko yafashe Goma.

Related Post