Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, Nibwo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge Rusiga, mu Kagali ka Gako ahazwi nko ku Kirenge, habereye impanuka ikomeye ya bisi nini yarimo abagenzi 52, 20 bahita bitaba Imana.
Impanuka yabaye ya bisi Sosiyete “International", yakuye imitima y'abatari bake bitewe nuko ubwo yarengaga umuhanda yahise icuncumuka umusozi igera muri metero 800. Bituma abagera kuri 20 bapfa nkuko itangazo ryihanganisha imiryango yabuze ababo ribivuga ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe.
Amashusho agaragaza iyo mpanuka, yatangiye gukwirakwizwa ahagana saa munani z’igicamunsi, abaturage bakoze ubutabazi ari na bo batabaje inzego z’umutekano bagaragaza ko ari bwo bwa mbere babonye impanuka ikomeye nk’iyo.
Muri ayo mashusho harimo agaragaza imodoka yageze mu kabande itagifite icyo hejuru gusa, aho hasigaye icyo hassi na cyo cyari gisigayemo intebe ziri hanze.
Uko imodoka yibaranguraga ku musozi, abagenzi bagiye basigara, ku buryo yageze mu kabande isigariye aho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije iby'iyi nkuru mbi BTN TV, aho yavuze ko hahise hatangira iperereza kuri iyi mpanuka ngo hamenyekane umubare nyawo w'abamaze kwitaba Imana ndetse n'icyayiteye.
Ati: “Turacyakora iperereza kugirango hamenyekane icyateye impanuka. Ndetse n’imibare y’abaguye mu mpanuka.”