Gastibo: Abaturage bishe igisambo cyabazengereje, bamwe muri bo banga kumushyingura-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-13 06:57:45 Amakuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, Ni bwo mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabikiri, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, hiciwe umusore ukekwaho ubujura ubwo yashakaga kwica nyiri rugo yari amaze kwiba.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kiciwemo nyakwigendera uzwi nka Marigudu, batangarije BTN TV kugirango yicwe byatewe nuko yashatse kurwanya umugabo wari utuye mu nzu yari yaje kwibamo ibintu bitandukanye byiganjemo ibyo kurya.

Bati" Ubwo twari turi guhinga mu murima, twumvishe induru hirya yacu noneho dutabaye dusanga ni umuturanyi wacu Marigudu ashaka kwica nyuma yuko yari amufatiye mu nzu ye agarutse kumwiba ibigori ngo abijyane aho yahishe iyindi myaka irimo ibishyimbo. Nyiri rugo yavuzaga induru atabaza ko uyu watuzengereje ashaka kumwicisha ibikoresho gakondo birimo icyuma, kubwo amahirwe rero aramwigobotora ntiyabona uko amwica, akimwigobotora yahise yiruka ava aho ngaho".

Bakomeza bati" Akimara kwiruka, abahuruye bamwirutseho bamufatira ahazwi nko Mukinyeganyege baramukubita kugeza ubwo bamwishe. Mu byukuri yari akwiye kwicwa natwe bikaduha agahenge kuko ntamuntu wari ugitunga ibintu cyangwa ngo yorore itungo atekanye kubera Marigudu wibaga umuhisi n'umugenzi".

Aba baturage kandi bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN TV wari uri ahiciwe nyakwigendera ko ingeso y'ubujura yari yarananiwe kuyigobotora dore ko yakundaga kumufungisha ahantu hatandukanye ariko bigatanga ubusa ndetse ko yakundaga kwigamba ko aterwa ishema no kwiba.

Gusa ku rundi ruhande hakaba abavuze ko uyu musore yishwe mu gihe hari abatekerezaga ko yaretse kwiba nkuko BTN yabitangarijwe na  mukuru wa nyakwigendera witwa Samason Ntibanyoroheye ndetse n'abandi bo mu muryango we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamirije iby'iyi nkuru y'urupfu rwa nyakwigendera BTN TV maze avuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwo ariwe wese wagize uruhare mu rupfu rwe kubera ko ntamuntu wemerewe kwihanira.

Yagize ati" Ni umuturage wacu, Nshingiye ku makuru abaturuge baduhaye avuga ko hari umujura ufatiwe ahantu afite ibikoresho gakondo birimo icyuma ashaka kubyicisha umuntu yari yaje kwiba noneho ashatse kubarwanya babona kumukubita kugeza ubwo apfuye."

Akomeza ati" Twarahageze, hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe kuko nubwo yakundaga gushinjwa ubujura ariko ntawemerewe kwihanira ari nanyo mpamvu tugira inama buri muturage wese kwirinda kwihanira ahubwo uhuye n'ikibazo nk'icyo aba agomba kwisunga ubuyobozi bukamufasha".

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 nubwo hari abaturage bahamirije BTN TV ko batajya gushyingura igisambo ahubwo kigomba gushyingurwa na nyina gusa yahoraga yibira.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post