Umusore wo mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, yafashwe n'abaturage ari guteka inyama, bitungura abatari bake.
Uyu musore akimara gufatwa yireguye abwira abaturage ko yazitetse nyuma yo gushukwa na bagenzi be bari bafite imbwa ubwo yari ikiri nzima ngo aze abafashe kuyibaga noneho basoje bagabana inyama ku buryo buri wese yatwaye izo guteka mu rugo rwe.
Yagize ati" Ntago nishe iyi mbwa mbishaka kuko nabanje gushukwa na bagenzi banjye bampamagaye bambwira ko hari imbwa bafite bashaka kubaga bityo ko ngomba kuza nkabafasha kuyibaga".
Akomeza ati" Tukimara kuyibaga hakurikiyeho igikorwa cyo kugabana inyama noneho buri wese atwara izo guteka mu rugo rwe. Niyo mpamvu rero musanze nzitetse kandi sinzi neza aho bayikuye na nyirayo simuzi, ngomba kubabarirwa ahubwo abayibye bagakurikiranwa".
Bamwe mu baturage bafashe uyu musore atekeye mu rugo rwe inyama z'imbwa, batangarije BTN TV ko batunguwe cyane n'iki gikorwa bo bafata nk'ikigayitse bitewe nuko izi nyama z'imbwa zishobora kumwica ndetse ko ari ubuhemu bakoze bwo kwica inyamaswa itaribwa.
Bati" Biratubabaje kandi biradutunguye cyane, kubona umusore nk'uyu yica imbwa agateka inyama zayo ni igikorwa kigayitse, cy'ubunyamaswa kuko kwica inyamaswa itaribwa uba uhemutse cyane. Turasaba ubuyoboiz guhagurukira iki kibazo, ababikoze bose bagahanwa by'intangarugero ku buryo ntawundi uzongera".
Ku murongo wa telefoni, Umukuru w'Umudugudu wa Gisiza yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru ndetse anavuga ko bakekwaho kwica imbwa bakanateka inyama zayo bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB kugirango hakorwe iperereza. Ati" Twamwohereje kuri RIB ntituramenya uko byagenze, basanzwe iwabo bazitetse".
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ku kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Kwiba imbwa y'abandi uretse kuba bigize icyaha , kubaga imbwa birimo n’ingaruka nyinshi ku wayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyiri ukuyirya kurwara indwara yatewe n’izo nyama zitapimwe.
Remy NGABONZIZA/BTN TV i Rulindo