Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, Ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Somalia, Kenya na Uganda, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, byatangaje ko Umukuru w'Igihugu na Qimiao Fan, baganiriye ku guteza imbere imishinga itandukanye u Rwanda rufatanyamo na Banki y’Isi mu nzego zinyuranye zirimo kubakira abaturage ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi, nk’ibikorwaremezo, ubuhinzi, n’izindi.
Banki y’Isi isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’ibikorwaremezo nko kubaka ingomero z’amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry’abaturage n’ibindi byinshi.
Muri Nzeri 1963 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse mu 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$ nkuko IGIHE cyabigarutseho .
Kugeza mu mpera za 2023, Banki y’Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8$ yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi n’izindi ndetse no mu mpera z’Ukuboza 2024 yahaye u Rwanda arenga miliyari 255$ azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ry’abikorera ariko rirengera ibidukikije, mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka iterambere ritangiza ibidukikije.
Ikindi nuko iyi Banki iherutse kugenera u Rwanda miliyoni 200$ yo kubakira ubushobozi no guteza imbere ubumenyi buhabwa urubyiruko rurenga ibihumbi 200.
Mu Ukwakira 2024 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Qimiao Fan, wari uri kugirira uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Rwanda, kuva yajya ku mwanya wo kuyobora Banki y’Isi muri ibyo bihugu, baganira ku bufatanye mu mishinga itandukanye iri muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu (NST2).