Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, Nibwo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga cy’Indege cya Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Lawrence Kanyuka, yavuze ko M23 yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Kavumu nyuma yo kwigarurira uduce twa Kabamba na Katana two muri teritwari ya Kabale.
Lawrence Kanyuka yagaragaje ko gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu bwari uburyo bwo kwirukana umwanzi mu rwego rwo kwirwanaho.
Yagize ati “Kuva ubu, Kavumu n’inkengero zayo, harimo n’ikibuga cy’indege, biri mu maboko y’AFC/M23.”
Ku wa 13 Gashyantare, Kanyuka yari yatangaje ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 y’iri huriro yarashe mu bice bituwe cyane muri Kalehe, ikica abasivili 10, abandi 25 barakomereka.