Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, Ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo hakenewe igisubizo cya Politiki ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’impande zose bireba.
Biti “Baganiriye kandi ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano muri RDC hagati y’impande bireba. Perezida Kagame yashimangiye umuhate w’u Rwanda mu bijyanye n’uko hafatwa umwanzuro ushingiye ku mahoro, kandi ugamije gukemura ku buryo burambye impungenge z’u Rwanda zimaze igihe ku mutekano warwo.”
Ubutegetsi bwa RDC bwakunze gushinja u Rwanda kuba inyuma no gutera inkunga uyu mutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma n’ibice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru, mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije.
Uretse kurushinja gufasha M23, RDC inashinja u Rwanda kuba rufite ingabo ku butaka bwayo ndetse nta na rimwe abayobozi b’icyo gihugu bahwemye kurusabira ibihano ku ruhando mpuzamahanga nubwo bikomeje gufata ubusa.
Cyakora ibi birego u Rwanda rwakunze kubihakana kenshi ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, ahubwo rugaragaza impungenge ruterwa no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarahisemo kwifatanya n’abajenosideri bari muri FDLR, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’Abanyaburayi n’ingabo za SADC mu mugambi wo gushaka kurutera.