Joseph Kabila wayoboye DRC arashinjwa gutera inkunga M23

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-15 15:04:58 Amakuru

Joseph Kabila wigeze kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arashinjwa na Perezida Félix Tshisekedi gutera inkunga Umutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu kiganiro yagiranye na Top Congo, Tshisekedi yavuze ko impamvu Kabila atitabiriye amatora yo mu Ukuboza 2024, ari uko yari ahugiye mu bikorwa bya AFC ndetse ko iri huriro riyobowe na Corneille Nangaa n’abarwanyi ba M23 ari ryo mpamvu yo kutitabira kwe amatora yo mu Ukuboza 2024.

Ni amagambo kandi yasubiyemo ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, aho yavuze ko Kabila yagiye mu buhungiro kubera ko atera inkunga M23.

Mu mwaka ushize, urugo rwa Kabila ruherereye i Kinshasa rwatewe kenshi n’abashinzwe umutekano, bagerageza gusenya igipangu cyarwo kugira ngo hanyuzwe umuhanda.

Urubyiruko rushamikiye ku ishyaka UDPS rya Tshisekedi rwiyise Force du Progrès na rwo rwateye uru rugo, rusubizwa inyuma n’abarinzi barwo. Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yashinje ubutegetsi kuba inyuma y’uru rugomo, agaragaza ko bushaka kwangaza umuryango we.

Related Post