Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umugabo wicishijwe icyuma n'umurwayi yari arwarije ku muvuzi gakondo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire ku murongo wa telefoni yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru y'akababaro ndetse avuga n'uko bamenye amakuru n'icyakurikiyeho.
Yagize ati " Nibyo koko amakuru twayamenye mu gitondo ahagana Saa 07h00 zishyira Saa 08h00 nyuma yuko umugabo witwa Hakuzimana Jacques aje kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo avuga ko murumuna we witwa Habumugisha Jean Marie Vianney w'imyaka 35 ateye icyuma umuvandimwe we wari umurwaje witwa Uwimana Damascene w'imyaka 42.
Ako kanya nka Polisi na RIB twahise tujya ahabereye icyaha dusanga koko yamuteye icyuma undi yashizemo umwuka noneho mu iperereza ry'ibanze twahise dukora twasanze uwishe umuvandimwe we ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe duhita tumujyana ku Bitaro by'i Ndera kugirango yitabweho".
Akomeza ati" Nubwo yajyanwe kuvuzwa iperereza ryakomeje ubwo ikizakurikiraho kizamenyekana nyuma y'ibizami agomba gukorwaho na muganga. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa".
CIP GAHONZIRE waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yakomeje abwira BTN ko umuvuzi gakondo watangiye gukorwaho iperereza acyiri mu rugo rwe, yari afite ibyangombwa bimwemerera gukora nubwo bigaragara ko hari amategeko agenga abavuzi gakondo yishe
Ati" Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, bakomere bihangane ni urupfu ruje rutunguranye. Umuvuzi gakondo aracyari iwe mu rugo nubwo ari gukorwaho iperereza kuko hari amategeko yishe agenga abavuzi gakondo atamwemerera gucumbikira abarwayi ari kuvura".
Aba bombi baje kwivuriza ku muvuzi gakondo ku wa 07 Gashyantare 2025 baturutse mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Juru, Akagari ka Bukuba, mu Mudugudu wa Bukuba.
Iradukunda Jeremie&Dushimimana Elias/BTN TV