Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, Ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi Daniel Chapo, uyobora igihugu cya Mozambique, hibandwa ku mubano w'ibihugu byombi.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu(Village Urugwiro) ku rubuga rwa X, byavuze ko Umukuru w’Igihugu na Chapo baganiriye i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari kubera inama isanzwe ya 38 y’abakuru b'ibihugu na za guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byasobanuye ko Perezida Kagame na Daniel Chapo basuzumye umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique n'uko barushaho kuwongerera imbaraga.
Biti “Abayobozi bombi basuzumye umubano ukomeye w’u Rwanda na Mozambique, baganira ku buryo barushaho kwagura ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande no kubwongerera imbaraga.”
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umutekano, kurwanya ibyaha no guhererekanya abakekwaho ibyaha.
Hashingiwe ku masezerano y’umutekano, mu 2021 u Rwanda rwohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique kugira ngo zihagarike ibikorwa by’iterabwoba byari byaratumye abaturage benshi bahunga nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Mu myaka hafi ine ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, zasenye ibirindiro bihoraho by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, zicyura abaturage, ndetse zatangiye gufasha Mozambique kubaka inzego z’umutekano zayo.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi