Urubanza rwa Dr. Kizza Besigye wari umaze iminsi yiyicisha inzara muri gereza, rugiye kuvanwa mu nkiko za gisirikare, rukimurirwa mu nkiko ziburanisha abasivile nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Chris Baryomunsi.
Dr Besigye, Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, watangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kuva ku wa 10 Gashyantare 2025, yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu, no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ku wa 16 Gashyantare 2025, Chris Baryomunsi yasuye Besigye muri Gereza ari kumwe n’umuganga we, amusaba guhagarika ibyo kwiyicisha inzara mu gihe urubanza rwe rutegereje kwimurirwa mu rukiko rwa gisivile rukavanwa mu rukiko rwa gisirikare.
Uyu muvugizi wa Guverinoma ya Uganda aherutse gutangaza ko Guverinoma iri kwihutisha ibyo kwimura urubanza rwa Besigye rukava mu rukiko rwa gisirikare rukajyanwa mu nkiko za gisivile.
Mu bihe bishize Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwategetse ko umuntu uregwa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu iyo ari umusivile aburanira mu nkiko zisanzwe nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishaga Besigye rwari rwateye utwatsi icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko ruzakomeza kuburanisha iki kirego.