Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, Nibwo Urukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rufite icyicaro gikuru Arusha muri Tanzaniya, rwatangaje ko rukigorwa cyane no gusohoza inshingano kubera ibihugu bitagitangira ku gihe imisanzu yabyo.
Ibi byagarutsweho na Perezida w’urukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), Nyakubahwa Nestor Kayobera mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu Rukiko rukuru rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo, aho yagaragaje ko uru rukiko ruhuriweho n’ibihugu umunani rugifite imbogamizi zo gutanga ubutabera ku barugana bose bitewe n’abanyamuryango bamwe na bamwe batuzuza inshingano.
Ubuyobozi bwa EACJ bwagaragaje ko uru rukiko rugikomeje guhura n’imbogamizi zo gusozohoza inshingano bitewe n’uko abacamanza barwo bakorera mu bihugu byabo, kandi bakaba bahura kane mu mwaka gusa.
Yongeyeho ko ibihugu bimwe na bimwe bidatanga umusanzu wagenwe utuma ibikorwa by’urukiko bikomeza gukora, avuga ko ibi bitera ingaruka zo kuba imanza bakiriye kuva rwashingwa mu myaka 24 ishize zitararangira. Uyu muyobozi yavuze ko mu manza 860 bamaze kwakira kuva EACJ yafungura imiryango 265 muri zo zitaragera ku musozo.
Perezida w’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Bwana Nestor Kayobera yatangaje ko imirimo y’uru rukiko iri gukorera mu Rwanda kugeza hagati muri Werurwe, bakaba bazibanda mu gusobanura no guhugura ingeri zitandukanye mu rwego rwo kumvikanisha no kumenyekanisha ibikorwa by’uyu muryango.
Biteganyijwe ko urukiko rwa EACJ ruzakemura bimwe mu bibazo rwagejejweho n’abanyamuryango, ibi bikaba bije nyuma y’uko Leta ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ireze u Rwanda muri uru rukiko aho u Rwanda rwashinjwa kuvogera ubusugire bwayo ndetse no gutera inkunga umutwe wa M23.
Ikindi kandi uru rukiko rutangaza ko rugomba gusohoza inshingano zo guca imanza rutivanze mu bya Politiki z'ibihugu binyamuryango.