Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2025, Nibwo Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane yari hagati y'igihugu cy'u Rwanda n’u Bubiligi.
Mu itangazo iyi Minisiteri(MINAFFET) yashyize ahagaragara rigira riti “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira y’ubuhuza yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Inama ya EAC-SADC kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwo bwakomeje gukorana na RDC mu kubangamira u Rwanda ngo rubure inkunga zo gushyigikira iterambere harimo n’iz’imiryango mpuzamahanga."
Rikomeza riti “u Bubiligi bwafashe icyemezo cya politike bufata uruhande muri icyo kibazo, kandi ni uburenganzira bwabwo, ariko gufata iterambere ukarivanga na politike ni ibintu ubwabyo bitemewe. Nta gihugu na kimwe cyo mu karere cyagombye kubangamirwa mu bikorwa byacyo by’iterambere, kugira ngo gishyirweho igitutu cya politike."
U Rwanda rutangaza ko ibyemezo byo gufatirwa ibihano by’uruhurirane nta bundi buryo byafatwamo usibye kuba ari ukwivanga kw’amahanga kudafite ishingiro, bikaba bica intege inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika kandi bikaba bishobora kudindiza inzira yo kugera ku mahoro. Bene ibyo byemezo ntacyo byagiye bigeraho no mu bihe byashize, ahubwo usanga birushaho kuzambya ibintu no gutuma bihora bikururuka.
Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwagaragaje ko imyifatire y’u Bubiligi muri iki kibazio igaragaza ko nta musingi ukomeye ugihari w’ubufatanye mu iterambere hamwe n’u Rwanda nkuko KigaliToday yabyanditse dukesha iyi nkuru.
Itangazo rigira riti "Ni yo mpamvu u Rwanda ruhagaritse gahunda y’ubutwererane ya 2024-2029 rwari rufitanye n’u Bubiligi."
Iki cyemezo gifashwe nyuma y'amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n'u Rwanda n’u Bubiligi afite agaciro ka miliyoni 95 z’amayero (hafi miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda) agamije gufasha mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu cy'u Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 30 Mutarama 2024 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ari kumwe na Heidy Rombouts, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, yari agamije guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, iterambere ry’imijyi ndetse n’imicungire y’imari ya Leta.
Ni amasezerano avuguruye yari aje gusimbura andi ya 2019-2024, akazashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, ENABEL. Biteganyijwe ko azuzuzanya n’indi mishinga yari isanzwe harimo uw’iterambere n’imibereho myiza watangijwe mu 2022 ukazageza mu 2027.
Aya masezerano yari agamije kwibanda ku guteza imbere inzego z’iterambere z’u Rwanda
Itangazo rya Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET