Gatsata: Inkongi y'umuriro yibasiye igaraje hangirikiramo ibifite agaciro ka Miliyoni 154 Frw-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-19 13:17:48 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, Nibwo mu igaraje ryo mu Gatsata, Ahazwi nko mu Cyerekezo, mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasaba, hibasiwe n'inkongi y'umuriro, yangiza imitungo itandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire ku murongo wa telefoni yahamirije ikinyamakuru btnrwanda.com iby'iyi nkongi y'umuriro, aho yavuze ko mu iperereza ry'ibanze ryahise rikorwa, ryagaragaje ko iyi nkongi yangirikiyemo imodoka 6 zirimo iyo mu bwoko bwa RAVA 4 na Vigo.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru y'iyi nkongi twayamenye mu masaha ya Saa Sita n'Igice z'amanywa, yibasiye inzu y'igaragaje ikorerwamo ibikorwa by'ubukanishi, hashya ibintu byinshi birimo imodoka Esheshatu zari zahazanywe kuhakorerwa ku buryo eshatu zangiritse bikomeye mu gihe izindi eshatu zangiritse byoroheje ndetse n'ibikoresho bitandukanye by'abakanishi byari biri mu igorofa rya II birashya birakongoka. Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), yafatanyije n'abaturage kuzimya iyo nkongi cyane ko ikimara kuba yahise ihagera".

Yakomeje abwira BTN ati" Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane ibyangiritse byose n'agaciro bifite cyakora kugeza ubu hamyekanye ko hangiritse ibifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 154( 154,000,000  Frw)gusa icyo twishimira nuko ntamuntu wigeze uhapfira uretse abantu babiri bakomeretse barimo umukanishi wafshwe n'ibishashi by'umuriro ku maboko.  Icyo twavuga nuko iyi nkongi y'umuriro yaturutse ku bikorwa bijyanye n'ubukanishi byari biri kuhakorerwa".

CIP Gahonzire waboneyeho gukangurira abaturage kugana ibigo by'ubwishingizi byu mwihariko abafite ibikorwa bihurirwamo n'abantu benshi kugana ibigo by'ubwishingizi, yavuze ko abaturage bakwiye gukirikira amakuru Polisi ihora itanga ajyanye n'bumenyi bw’ibanze burimo imiterere y’umuriro n’ibiwugize, ibitera inkongi, hamwe n’ingamba zo gukumira inkongi, kugira ngo babashe kuzikumira no gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe zibaye bakoresheje ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi birimo ibizimyamuriro.

Amakuru BTN yabashije kumenya nuko inzu yafashwe n'inkongi yari ifite ubwishingizi ku buryo ba nyiri bintu byangirikiyemo bashobora kugobokwa mu buryo bworoshye nkuko ababonye iyi nkongi batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko Leta ikwiye kubafasha bitewe nuko ibikoresho n'imyambaro byabo byahiye birakongoka.

Amashusho agaragaza uko inkongi yibasiye iyi nyubako










Eloi ISENGWE& IRADUKUNDA Jeremie/BTN i Kigali

Related Post