Guverinoma y'u Rwanda yanenze ibihano biri mu rwego rw’ubukungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, imushinja uruhare mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibi bihano bitumvikana ndetse nta shingiro bifite. Ati “Ibihano nta shingiro bifite, umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere kari gushyira mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.”
Yakomeje avuga ko ibihano bidashobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Akomeza ati “Iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi ishize.”
Amerika yashinje Kabarebe kuba umuhuza wa Guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa M23.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23, kuko abawugize ari abaturage ba Congo, biyemeje kurwanya ihohoterwa Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe bakorerwa nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Rwagaragaje ko amahanga akomeje kwirengagiza ko akarengane aba baturage bamaze imyaka myinshi bakorerwa n’ubutegetsi bwa RDC, ari ko mpamvu y’iyi ntambara n’amakimbirane amaze igihe.
U Rwanda rushimangira ko ikiruraje ishinga ari umutekano warwo no gukumira ibishobora kuwuhungabanya bivuye muri RDC. Ni mu gihe RDC yagiranye Ubufatanye n’u Burundi, n’umutwe wa FDLR ndetse bose bagahuriza hamwe ko umugambi wabo ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.