Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, Nibwo mu Kigo cya Karitasi Rwanda giherereye mu Mudugudu wa Ganza, Akagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, bwatangarije BTN TV ko kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri 12 kandi ko hari icyizere cyo kubona indi.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, SAFARI Hamudu aganira n'umunyamakuru wa BTN, yavuze ko igikorwa cyo gushaka iyi mibiri cyatangiye nyuma yuko hari amakuru yamenyekanye binyuze mu buyobozi bw'Umuryango wa Cartas Rwanda bwari bwabwiwe n'abagize imiryango y'Abiciwe kuri bariyeri yari mu marembo ya Karitasi, ahazwi nko mu Kiyovu cy'abakire muri metero 50 ugana ahahoze ambasade ya Canada mu Rwanda.
Yagize ati" Twatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, Amakuru tukaba twarayamenye binyuze mu buyobozi bwa Cartas, nabo bakaba barayamenye binyuze mu babyeyi(Abadamu) bari bihishe hano mu gihe cya Jenoside 1994, baza gutanga amakuru avuga ko hano hari umwobo washyizwemo abantu. Natwe nka Ibuka duhita dukorana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge dutangira iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y'abacu, mbere yo gutangira twari dufite amakuru avuga ko harimo abantu batatu none uyu munsi tumaze kubona imibiri 8 bivuze ko hari icyizere cyo kubona indi kuko iki gikorwa kirakomeje ndetse n'imiryango yabo iraza kuboneka".
Perezida SAFARI usaba imiryango y'Abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana no kurangwa n'ubudaheranwa, yaboneyeho gusaba abaturage baba bazi neza akakiri imibiri y'Abishwe muri Jenoside, kubivuga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Akomeza ati" Turihanganisha imiryango y'Abarokotse Jenoside kwihangana no kurangwa n'ubudaheranwa. Ariko turasaba abantu bazi neza ahakiri imibiri y'Abishwe muri Jenoside 1994 gutanga amakuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro".
Iki gikorwa kiri gukorwa hifashishwe, imashine n'ikamyo zitunda itaka riri mu mwobo wa metero 20 yajugunywemo izi nzirakarengane, cyitabiriwe n'imiryango itandukanye, inzego z'ubuzima(abaganga), inzego z'ubuyobozi zirimo n'iz'umutekano nk'abakora irondo ry'umwuga, aba-Dasso, Polisi ndetse na RIB.
BTN nimenya andi makuru mashya imenya bijyanye n'iki gikorwa cyo gushakisha imibiri irabitangaza mu nkuru zayo ziri imbere.
Imbere mu kigo cya Karitasi Rwanda niho hari umwobo wa metero 20 washyizwemo abantu babaga bamaze kwicwa
Uyu muhanda Perezida na Visi Perezida ba Ibuka mu Karere ka Nyarugenge bahagazemo niho hari hari bariyeri y'Abajepe yiciweho Abatutsi benshi
Inzego z'umutekano n'iz'ubuzima zaje ahari gushakirwa imibiri
RIB yaje ahari gushakirwa imibiri
Uyu mwobo wa metero 20 niwo uri gukurwamo imibiri y'Abishwe muri Jenoside
Mu gihe cy'iminsi itatu hamaze kuboneka imibiri 12
Abasore bari barimo kurunda itaka ryavanwe mu mwobo wakuwemo imibiri
Hari kwifashishwa imodoka nini ziri gutunda itaka
Amafoto: Dushimimana Elias
Dushimimana Elias/ BTN TV mu Mujyi wa Kigali