Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru wa Raffles Family Office

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-24 17:39:00 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo Raffles Family Office, Chi-Man Kwan, byibanze ku iterambere ry’imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by’imari, hanagarukwa ku mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu ,(Village Urugwiro), ku rubuga rwa X, byatangaje ko ko Chi-Man Kwan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive Fintech Forum) yatangiye kuri uyu wa 24-26 Gashyantare 2025.

Ubutumwa bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Chi-Man Kwan, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Raffles Family Office, wageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari. Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere ry’imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by’imari n’amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye.”

Raffles Family Office ni kimwe mu bigo binini byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, bifasha imiryango y’abanyemari mu bijyanye na serivisi z’icungamutungo n’ubujyanama. Iki kigo gicunga umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadorari ya Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro inama ya IFF ku wa 25 Gashyantare 2025, muri Kigali Convention Center, ahazaba hari abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi nkuko IGIHE cyabyanditse.

Iyi nama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Ni ubufatanye bugamije kubaka iri huriro ku buryo riba isoko y’ibisubizo by’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga.


Related Post