#Tour du Rwanda 2025: Brady Gilmore wa Israel-Premier Tech yegukanye agace ka ll

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-26 07:37:22 Imikino

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, Ni bwo Umukinnyi ukinira Israel-Premier Tech witwa Brady Gilmore yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025, kavaga i Kigali kagasorezwa i Musanze.


Iri siganwa ryahagurukiye imbere y’inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, aho abakinnyi 69 batangiye urugendo berekeza mu majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Musanze.

Ubwo ryatangiraga, abakinnyi babiri barimo Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wa Java Inovotec n’Umudage Vizent Dorn wa Bike Aid, bahise bagaragaza imbaraga, bayobora isiganwa mu gace ka Shyorongi, bakomeza kugenda imbere no mu bice bya Rusiga na Nyiragarama.

Umunyarwanda Munyaneza Didier wari inyuma yagerageje kubasatira, ariko igikundi cy’abakinnyi (peloton) cyaje kumufata, bituma akomeza gusiganwa ari kumwe n’abandi.

Mu gihe abakinnyi binjiraga mu mujyi wa Musanze, Nsengiyumva Shemu yari akiri imbere wenyine, akurikiwe na Dorn wa Bike Aid, mu gihe Munyaneza Didier yari ku mwanya wa gatatu.

Mu gice cya nyuma cy’iri siganwa, abakinnyi binjiye mu Kinigi, aho bazamutse bagana ku Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya INES Ruhengeri nyuma bakagaruka mu mujyi wa Musanze aho bari busoreze.

Mu gihe Nsengiyumva yari akiri imbere, igikundi cy’abakinnyi cyaje kumufata, bituma abasiganwa b’Abanyarwanda Manizabayo Karadio na Byukusenge Patrick bahita bashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 20.

Ariko, Manizabayo ntiyabashije kugumana uwo mwanya w’imbere igihe kinini kuko igikundi cyongeye kumufata, mu gihe na Byukusenge Patrick yaje gusigara.

Mu gace ka nyuma k’isiganwa, igikundi kinini cyakomeje kugendera hamwe, kiyobowe n’ikipe ya Israel-Premier Tech. Ibi byatumye umukinnyi wayo, Brady Gilmore yegukana aka gace ka kabiri afashijwe cyane na mugenzi we Itamar Einhorn bari bahagereye icyarimwe.

Tour du Rwanda 2025 irakomeza n’uduce dusigaye aho abakinnyi bakomeye bakomeje guhatanira igihembo cy’iri siganwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Related Post