Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, Nibwo Umugaba w’Ingabo za Jordanie (CJCS-JAF), Maj Gen, Yousef A. Al Hnaity,yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Mu rugendo rwe ari mu Rwanda, Maj Gen, Yousef A. Al Hnaity yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, mu biganiro byibanze ku kureberahamwe ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nkuko bisanzwe ari ibihugu by’inshuti.
Muri Gashyantare umwaka ushize, U Rwanda na Jordanie byasinyanye amasezerano agamije gusangira ibitekerezo mu bya politike, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi.
Muri uwo mwaka kandi Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordanie nkuko UMUSEKE wabyanditse.
Icyo gihe kandi hasinywe amasezerano akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.