Kicukiro: Abakanishi babiri baturikanwe n'ipine bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-27 06:54:12 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, Nibwo mu igaraje ry'imodoka za Horzon riherereye mu Mudugudu wa Kimisagara, Akagari ka Karama, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, hapfiriye abasore babiri bari bari gukora ipine.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, batangarije BTN TV ko urupfu rw'aba basore bitabye Imana aribo Renzaho Fabrice na Ntihinyurwa Prince , rwaturutse ku ipine bari bari gukanika noneho ijanti yayo ivamo ibakubita ku mutwe bahita bapfa.

Bavuze bati" Birababaje cyane kuko kubona abasore nk'aba bato barimo urangije sitaje(stage), bapfa imburagihe aba ari igihombo. Ubundi bari bari gukanika ipine bareba umwuka urimo noneho bari hafi kurangiza ijanti yaryo ivamo ibakubita ku mutwe bahita bapfa ntano gusamba.

Bakomeza bati" Ubuyobozi budufashe busuzume niba igaraje bakoreragamo ridafite ubwishingizi ubundi urupfu rwabo baruryoze ba nyiraryo noneho nibasanga ryari ribufite imiryango yabo ishumbushwe hagire icyo igenerwa kuko aba basore hari byinshi bari kuzageza ku miryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange. Ikindi amapine tuzi neza ko haba hari imashini zishinzwe kuziha umwuka ubwo rero habayeho uburangare, ni umwaku nk'uwundi".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars wihanganishije imiryango ya banyakwigendera, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo umunyamakuru wa Bplus TV maze avuga ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Yagize ati"   Iyi mpanuka twayimenye nyuma yo guhabwa amakuru avuga ko hari impanuka yahitanye abasore babiri aribo Renzaho Fabrice na Ntihinyurwa Prince, ubwo bari bari gukora ipine bakuramo ijanti noneho ibakubita ku mutwe bahita bitaba Imana. Polisi turihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, iperereza ryahise ritangira, tugiye guhita dukurikirana ikiri kubitera niba hari n'indi mpanuka yigeze kuhabera"

Imirambo y'abapfuye yajyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Iradukunda Jeremie&Imanishimwe Pierre/BTN i Kigali

Related Post