Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, Nibwo umukecuru witwa NYIRAMAKWIKWI Zamida wo mu Mudugudu wa Gatsibo, Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Gatsibo, mu Karere ka Gatsibo, yishwe n'abagizi ba nabi bari baje kumwiba ihene.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera bahuruye, babwiye BTN TV ko mu rukerera nka Saa 09h30 bumvishe ibintu bisakuriza mu nzu yari iryamyemo umukecuru n'abana be noneho mu kanya gato bumva urusaku rurarekeye bituma banyarukirayo basanga asigaranye akuka gake ndetse bakimubona bahise bakeka ko hari ibya mfura mbi yabanje gukorerwa bitewe nuko imyenda ye(ikanzu yari yambaye) bayizamuye izirikiye hafi y'umukondo kandi ubona ko yacitse intege cyane.
Umwe muri bo ati" nabanje kumva mu nzu yari iryamyemo mu kecuru n'abana be irimo urusaku rwinshi, ibintu bicakanyura noneho mu kanya gato numva biratuje nibwo nahise mpaguruka ntakwambara mpageze nsanga abagizi ba nabi birutse ariko babanje kumuniga ndetse n'imyenda ye bayizamuye izirikiye hejuru y'umukondo bigaragara ko hari ibyamfura mbi babanje kumukorera".
Undi nawe ati" Mukecuru wacu ntamutima mubi yagiraga yabanaga n'abaturage(abaturanyi be) neza ntakibazo twari tumuziho, Ubwo rero aba bagizi ba nabi baje kumwiba ihene bafite n'umugambi wo kumuvutsa ubuzima. Ariko turakeka kiriya gisambo kiri mu bafashwe bakekwaho kumwica kuko iyo kije inaha Gatsibo tubura amahoro kubera ubujura bwe n'abandi bafatanya".
Umwe mu bana ba nyakwigendera, yatangarije umunyamakuru wa BTN TV ko abagizi ba nabi bishe nyina ubabyara babanje kumupfuka mu maso bakoresheje shitingi kugirango hatagira uwo amenya ndetse no gusibanganya ibimenyetso bityo baboneraho gusaba inzego z'ubuyobozi gutanga ubutabera ababikoze bakabiryozwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsibo, Mutabazi Geofrey, ku murongo wa telefoni, yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru y'incamugongo maze avuga ko hari abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ndetse ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateje uru rupfu.
Agira ati" Twagenzuye dusanga bamwishe mu byukuri abagizi ba nabi , hari abantu batanu bakekwaho kumugirira nabi bafashwe kandi iperereza ryatangiye, nihagira andi makuru mashya arimenyekaniramo turayabatangariza. Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n'inshuti, mukomere ikindi nuko twibutsa abaturage ko bitemewe kuvutsa umuntu ubuzima kuko ntawe uha undi ubuzima".
Abatuye muri uyu Murenge wa Gatsibo batangaza ko ikibazo cy'ubujura byu mwihariko ubw'amatungo kitaboroheye kuko usanga uwibwe asubira ibyuma mu iterambere bityo bakaboneraho gusa ubuyobozi kugihagurukira.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV-Gatsibo