Urukiko rwahanishije Kaminuza ya Makerere kwishyura arenga miliyoni 114 Frw ikigo kiyishinja ubwambuzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-27 09:28:45 Amakuru

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Uganda rwemeje ko Kaminuza ya Makerere yo muri iki gihugu yahamijwe icyaha cyo kurenga ku masezerano yagiranye n’ikigo cya Team Uniform Ltd cyayihaga amakanzu abanyeshuri bambara mu birori byo guhabwa impamyabumenyi zabo, ihanishwa gutanga miliyoni 300 z’Amashiringi ya Uganda (arenga miliyoni 114 Frw).

Iyi Kaminuza yaninewe kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari ifitanye n’icyo kigo, ishinjwa kwemerera ibindi bigo bitemewe n’amategeko kuyigemurira iyo myenda no kutishyura ibyenda iki kigo cyayigemuriye ubwo iyi kaminuza yatanganga impamyabumenyi ku nshuro ya 69 n’iya 70.

Kaminuza ya Makerere yemeye ko yagiranye na Team Uniform Ltd amasezerano y’imyaka itatu, ariko ko iyo sosiyete itayihaye amakanzu yose yasabwaga, kandi ntinagaragaze igihamya cy’uko yose yayatanze.

Ikinyamakuru chimpreports cyanditse ko urukiko rwategetse Kaminuza ya Makerere kwishyura Team Uniform Ltd miliyoni 313 z’Amashilingi ya Uganda z’amakanzu itishyuye, miliyoni 30 z’Amashilingi ya Uganda z’ibyangiritse byose ndetse n’inyungu ya 19% ya buri mwaka, ibarwa kuva ku wa 17 Gashyantare 2020.

Related Post