Bukavu: Abantu bataramenyekana umubare bishwe n'ibisasu byatewe mu nama y’ihuriro AFC/M23

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-27 13:54:26 Amakuru

Abagizi ba nabi bikekwa ko batumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barashe ibisasu mu baturage bari bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Muri iyi nama yatangiye neza mu masaa yine y’igitondo, Corneille Nangaa uyobora iri huriro AFC/M23, yayihamagariyemo abaturage gushyigikira abarwanyi ba M23 mu rugamba barimo rwo kubohora RDC ndetse anasezeranya aba Bukavu ko mu minsi ibiri, abarwanyi ba M23 bazinjira muri teritwari ya Uvira, kandi ko bazashyiraho Guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bigaragara ko abaturage bari bitabiriye inama bari benshi cyane. Bamwe muri bo bari bafite ubutumwa buha ikaze ubuyobozi bwa AFC/M23 muri Bukavu, banabugaragariza ko bashyigikiye urugamba barimo.

Ubwo inama yarangiraga, ibisasu bigera kuri “bitatu” byaturikiye hagati mu baturage, “benshi” barapfa, abandi bariruka, bakwira imishwaro.

Nangaa n’abandi bayobozi bo muri M23 barimo Bertrand Bisimwa ntacyo babaye dore ko Abashinzwe umutekano wabo bahise babakura ahaberaga inama.

Amashusho yashyizwe ahagaragara na Radiyo y'Abafaransa, RFI, yerekana mu masangano y’umujyi wa Bukavu azwi nka ‘Indépendance’, hagaragaramo imirambo y’abaturage benshi biciwe muri iki gitero, iryamye.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kwica Nangaa, nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bugaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko bufite uwo mugambi.

Amakuru ava i Bukavu avuga ko abakomeretse batwawe mu bitaro bikuru bya Bukavu kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse. Abarwanyi ba M23 bakajije umutekano w’ahaberaga inama.

Related Post