Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, Nibwo irushanwa rya Tour du Rwanda ryakomezaga hakinwa agace ka kane ka Rubavu-Karongi, ku ntera ireshya na Kilometero 95.1, abakinnyi 68, kegukanwa n'Umufaransa Joris Delbove.
Ni isiganwa ryatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw'abakinnyi b'Abanyarwanda ni Uwiduhaye Mike (Rwanda) na Nzafashwanayo J Claude (CMC) bayoboye isiganwa. Inyuma yabo bari bakurikiwe n’abakinyi 4 : Nsengiyumya Shemu (Java-Inovotec), Lorot (Amani), Munyaneza Didier (Rwanda) na Matthews (Afrika y'Epfo), bidatinze bane baje guhita bafata babiri b’imbere bafatanya kuyobora isiganwa.
Aba bayoboye isiganwa kuva bazamuka Pfunda, bazamuka ishyamba rya Gishwati ndetse na Congo Nil muri Rutsiro, gusa baza gushikirwa mu bilometero 20 bya nyuma.
Aba bakinnyi 6 bayoboye isiganwa ari bo Uwiduhaye (Rwanda), Nzafashwanayo (Rwanda, CMC) , Nsengiyumya (Rwanda, Java-Inovotec), Lorot (Ouganda, Team Amani), Munyaneza (Rwanda) na Matthews (Afrique du Sud), batangiye gucikamo ibice, Munyaneza Didier abanza gusigara.
Nyuma Uwiduhaye Mike yagerageje kuyobora isigamwa ariko nyuma we na bagenzi be igikundi cyarimo Fabien Doubey wari wambaye maillot jaune kiza kubafata.
Binjira aho isiganwa ryasorejwe, umufaransa Joris Delbove yaje gushyiramo intera asohoka mu gikundi, aza guhita yegukana aka gace ndetse ahita anambara Maillot Jaune.
Umunyarwanda wahageze mbere y’abandi ni Manizabayo Eric wahageze ari uwa 7, naho ku rutonde rusange kugeza ubu umunyarwanda uza imbere ni Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 9, mu gihe Manizabayo Eric Karadio ari uwa 11.
Umufaransa Joris Delbove yegukanye agace ka Kane ka Rubavu-Karongi