Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, Nibwo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abapfiriye mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyongereye bageze kuri 15, inkomere ni 70.
Yagize ati “Umubare w’abapfiriye mu gitero cy’iterabwoba Leta ya Kinshasa yagabye kuri Place de l’Indépendance muri Bukavu tariki ya 27 Gashyantare 2025 wageze kuri 15, inkomere ni 70.”
Iri huriro AFC / M23 ryaboneyeho kwihanganisha abaturage b’i Bukavu ndetse n'imiryango ya ba nyakwigendera nyuma y’igitero cyiswe icy’iterabwoba cyagabwe ku mbaga yari iteraniye mu biganiro byahuje abaturage n’ubuyobozi bwa AFC/M23
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buravuga ko icyo gitero cyateguwe na Perezida Félix Tshisekedi n’abo bafatanyije umugambi w’ubugizi bwa nabi.
AFC/M23 iravuga ko icyo gitero cyaguyemo abantu benshi barimo n’abari muri uwo mugambi mubisha, babiri muri bo bakaba bafashwe, hakaba hakomeje gushakishwa n’abandi bafatanyije.
Itangazo rya AFC/M23 riravuga ko amabwiriza yo kugaba icyo gitero yatanzwe Perezida Félix Tshisekedi ubwo yagiranaga ibiganiro n’uwahoze ari Guverineri wirukanywe i Bukavu.