Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, Nibwo Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice – EACJ) rwanzuye ko umunyemari Mironko François Xavier, yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda yishyuzaga Amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta ryo kugura ibikoresho bya gisirikare yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.
Muri uru rubanza rwabereye ahakorera Urukiko Rwisumbuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rwanzuriyemo ko Mironko atsinzwe ndetse ko ategetswe kwishyura ibyagenze byose ku rubanza.
Leta y’u Rwanda ikaba yunganirwaga na Me Ntarugera Nicolas mu gihe umunyemari Mironko yunganirwaga na Me Clare Kituyi.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda cyari kimaze imyaka irenga 30, kikaba cyarageze mu nkiko nyinshi, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo, ahenshi Mironko akaba yaratsinzwe, ariko we akajurira.
Urugero ni nko muri Kamena 2018, uyu munyemari yararegeye uru rukiko aho avuga ko u Rwanda rwiseamasezerano yo kumwishyura, serivise yatanze mu 1993-1994.
Mironko yabwiye urukiko ko yahawe isoko ryo kugurira Leta intwaro, ariko ngo kubera ko byihutirwaga kandi bisaba ibanga rikomeye, ngo iryo isoko ryumvikanyweho hagati ye na Leta(mutual agreement).
Ngo yishyuwe ibyo yahawe muri iri soko ryarimo kampani ebyiri ze zo muri Luxumburg n’Ububiligi, ariko ngo hasigara Amafranga y’Ubuiligi miliyoni zirenga zirindwi.
Mironko avuga ko yareze u Rwanda mu nkiko zitandukanye zo mu Rwanda, ariko agenda atsindwa, kugeza aho mu 2017 inkiko zanze gusubirishamo uru rubanza, kuko ngo rutari rwujuje ibyo amategeko y’u Rwanda asaba mu gusubirishamo urubanza.
Mironko yajyanye ikirego cye ku Muvunyi, avuga ko yarenganyijwe, ariko muri Mata 2018, naho urwego rw’Umuvunyi rumusubiza ko nta burenganzira afite bwo gusubirishamo urubanza.
Aha rero niho yahise ajya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ashaka ko rwemeza ko Leta y’u Rwanda muri uru rubanza yishe amategeko y’igihugu ubwayo n’amaserano mpuzamahanga rwasinye.
Yanashakaga kandi ko rwemeza ko u Rwanda rwamukoreye akarengane, ndetse agasaba ko rwemeza ko Guverinoma y’u Rwanda imusubiza uburenganzira bwe.
Icyakora u Rwanda rwerekanye ko Mironko yahisemo kugana inkiko z’u Rwanda, kandi zikaba zaramuhaye koko ubutabera bushyitse dore ko ngo n’ikirego cye kitumvikanaga.
U Rwanda rwavuze ko hakurikijwe amaserano ashyiraho urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bigaragara ko uru rukiko rudafite ububasha bwo guca uru rubanza no kurufatamo ibyemezo.
Icyo gihe kandi, u Rwanda rwasabye urukiko gutesha agaciro iki kirego, ndetse uwarushoye mu rubanza akishyura ibyarugenzeho byose.
Mu rubanza rwabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Nyakanga 4, 2018, urukiko rwasuzumye niba iki kirego kitararengeje igihe, kureba niba uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ndetse no kureba niba iki kirego kinyuranyije n’amasezerano ashyiraho umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.
Urukiko rumaze gusuzuma iki kirego, rwasanze rudafite ububasha n’ubushobozi bwo kuburanisha iki kirego, ndetse ruvuga ko buri ruhande rwakwirengera ikiguzi cyatanzwe ku rubanza nkuko KigaliToday yabyanditse dukesha iyi nkuru.
Mironko ariko ntiyanyuzwe. Muri Gicurasi 2022, yarongeye arajurira, ndetse aza kongeraho n’izindi nyandiko zishimangira ubu bujurire muri Kamena uwo mwaka.
Yazanye ingingo 14, aho yavuze ko urukiko rwirengagije ingingo zikomeye ziri muri uru rubanza, yavuze ko urukiko rwanze guca uru rubanza kandi rubifitiye ububasha, bityo ngo ruba rumwimye ubutabera.
Yavuze ko urukiko rwanze guca uru rubanza, kandi rureba ibihugu by’abanyamuryango. Hari n’aho avuga ngo yasabwe impapuro zitari zikenewe, ku bijyanye n’isoko ryo kugurira Leta intwaro.
Hagati aho, abahagarariye Leta y’u Rwanda bakomeje kugaragaza ibibazo ndetse n’ibyuho byari muri iki kirego, mu mwaka wa 2022 hakaba haragiye haba kugaragaza ingingo ku birego no kwiregura kuri buri ruhande muri uru rukiko.
Hari n’aho Mironko yagendaga asaba kongererwa igihe cyo kwitegura urubanza. Bareba mu mizi y’uru rubanza, abacamanza bavuze ko nta hagaragara herekana igihe iri soko ryatangiwe.
Abacamanza bagiye basubiramo ibirego byagiye biregerwa muri uru rukiko n’uburyo byakemutse, bikaba byarafashije mu gutegura imyanzuro muri uru rubanza ubwarwo.
Urukiko rwasanze ariko ko ikirego cyo kuvuga ko u Rwanda rwirengagije guha Mironko ubutabera, atari cyo kuko akenshi wabonaga urubanza rutinzwa n’iperereza.