Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, Nibwo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda kurushaho kwiyegereza Imana, gufasha abatishoboye no kuzirikana mu masengesho Igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo.
Ibi Sheikh Sindayigaya, yabigarutseho ubwo Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abatuye Isi, batangirag igisibo cy’ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, asobanura ko igisibo cya Ramadhan ari itegeko kandi gituma abantu barushaho kubaha Imana.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda kurushaho kwiyegereza Imana
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, yakomeje abasaba kwiyegereza Imana no kuzirikana mu masengesho Igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo.
Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, ni inkingi ya 4 muri 5 zigize Idini ya Islam, kikaba ari itegeko ku muntu wese ufite imyaka y’ubukure usibye ufite uburwayi bubimubuza nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Amasengesho y’ijoro y’inyongera kuyasanzwe, ni umwihariko muri uku kwezi kw’igisibo.