Kuri iki Cyumweru tariki 02/03/2025, ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda, ryaje kwegukanywa n'Umufaransa Fabien Doubey,ubwo hakinwaga agace ka nyuma katakinwe uko kari gateganyijwe kubera imvura.
Abakinnyi bahagurutse kuri Kigali Convention Centre aho babanje kubanza kuzenguruka intera nto banyuze i Nyarutarama bagaruka kuri Kigali Convection Center mbere yo kuzenguruka intera ndende.
Iyi ntera yahagurukiye KCC bakomeza Gishushu RDB-MTN HQ- umuhanda wo kuri UTEXRWA- umuhanda wo kuri Tennis Club- Golf Club (inzira birukiramo)- SOS- MINAGRI- Merdien KBAC- RIB HQ- Kimicanga- Sopetrade- Downtown- Roundabout- Traffic Police- Nyabugogo- Gitikinyoni- Ruliba- Norvège- Mont Kigali- Nyamirambo- Ghadaffi Mosque-Tapis Rouge- Kimisagara-Kwa Mutwe (Mûr de Kigali)- Biryogo- Ku Cyapa- Biryogo- ONATRACOM- Gitega- Statistique- CHIC -Round Point- Payage- Sopetrade Kimicanga- Kimihurura (Kwa Mignone)- Umuhanda w’amabuye- Kabindi- Kigali Convention Center (GUSOZA).
Kuri uyu munsi wa nyuma, Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Team Rwanda bari bambaye umwambaro mushya uriho ikirango cya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Isiganwa rigitangira Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Amanuel Gidey, yakoze impanuka yoroheje yatumye isiganwa rihagarara gato kuko abakinnyi bari bataragera ahatangira kubarirwa ibihe. Ibi byatumye ava mu isiganwa nyuma yo kugwa ubwo abasiganwa.
Hasigaye kuzenguruka inshuro imwe, abakinnyi bari imbere barimo Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo na Henok Mulubrhan wa kabiri basabye ko isiganwa rihagarikwa kubera imvura nyinshi yatumye imihanda inyererera.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwahise bwemeza ko Agace ka Karindwi kabaye imfabusa, bityo Umufaransa Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo ahita yegukana Tour du Rwanda 2025.
Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025 akoresheje amasaha 19 iminota 35 n’amasegonda 12 yakurikiwe na Henok Mulubrhan yarushije amasegonda 6, uwa gatatu yabaye Olivier Mathew wa Bake Aid yahushije amasegonda amasegonda 11.
Umunyarwanda Masengesho Vainqueur ni we wasoreje mu bakinnyi 10 ba mbere aho yasoje ari ku mwanya wa karindwi arushwa n’uwa mbere amasegonda 51 nkuko ImvahoNshya yabigarutseho.
Umwaka ushize wa 2024, isiganwa ryegukanywe n’Umwongereza Peter Joseph Blackmore wakiniraga Israel Premier-Tech.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Umunyarwanda mwiza muri Tour du Rwanda 2025 yabaye Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda
Team Bike Aid yabaye ikipe nziza ya Tour du Rwanda 2025
Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025