Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, Nibwo abanyeshuri n'abarezi b'Ikigo cy'ishuri cya Ecole Francophone de Kayove giherereye mu Karere ka Rutsiro, cyagiriye urugendo shuri mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, rwari rugamije kongera imbaraga mu isomo ry'ururimi rw'Igifaransa basanzwe bakoresha.
Uru rugendo iki kigo giherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera ,mu Mudugudu wa Kayove, kibarizwamo abanyeshuri bagera kuri 300 gusa kuri iyi nshuro 30 nibo bari baje kungukira ubumenyi muri Centre Culturel Francophone Rwanda ahahuriye ibigo bitandukanye birimo La Bon Berger cyo mu Karere ka Bugesera.
Kagoyi Antoine, Umuyobozi w'Ikigo Wungirije Amasomo(DOS) muri Ecole Francophone de Kayove, yabwiye itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko urugendo shuri nk'uru bakoze ari ingenzi cyane kuko rwongerera abanyeshuri ku menya byisumbuye ururimi rw'Igifaransa byu mwihariko kuri uyu munsi bizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'ururimi rw'Igifaransa.
Yagize ati" Urugendo shuri nk'uru ni urwo kwishimira cyane kuko yaba twe nk'abarezi cyangwa abanyeshuri twigisha ruradufasha cyane bitewe nuko iyo abanyeshuri bahuriye hamwe n'abo ku bindi bigo by'amashuri basangizanya ubumenyi byu mwihariko nk'aba biga ururimi rw'Igifaransa".
Niyigigena Sylivie, Umuyobozi w'Ishuri rya Ecole Francophone de Kayove, yabwiye itangazamakuru ko kuba hari ibigo by'amashuri byigisha bidashyira imbaraga mu isomo rw'Igifaransa ari igihombo gikomeye bitewe n'aho Isi igeze kuko uri rimi rufasha umuntu ahantu hatandukanye byu mwihariko mu bushabitsi.
Ati" Ni igihombo gikomeye ku kuba hari ibigo byigisha bidashyira imbaraga mu isomo ry'ururimi rw'Igifaransa kuko hari igihe usanga abanyeshuri basoza kwiga ugasanga bagorwa no kumvikana n'abo bashakaho akazi cyane cyane abanyamahanga. Bityo rero iyo bari mu rugendo shuri bibafasha gutinyuka cyane cyane mu buhahirane dore ko Isi yabaye nk'umudugudu".
Mugwaneza Gloria Nadine ni umwe muri babiri bashinze Ecole Francophone de Kayove, yabwiye itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko, bafashe umwanzuro wo gushinga iri shuri hagamijwe kuzamura urwego rw'ururimi rw'Igifaransa mu Karere ka Rutsiro cyane ko ntakindi Kigo kigisha mu rurimi rw'Igifaransa cyahabarizwagwa.
Agira ati" Jye na mugenzi wanjye twafashe icyemezo cyo gushinga ikigo 'Ecole Francophone de Kayove' kubera ko twashakaga ko mu Karere kacu ka Rutsiro, ururimi rw'Igifaransa rumenywa na benshi, rugakoreshwa n'abantu benshi baho ndetse bakarusobanukirwa ku buryo bushimishije. Ikindi kuba ntakigo cyahabaga kigisha Igifaransa byihariye nkuko iwacu tubikora biri mu byatumye dushyiramo imbaraga".
Uyu muyobozi mukuru w'ishuri kandi akomeza avuga ko ururimi rw'Igifaransa rufungura byihuse amarembo yo kumenya izindi ndimi ndetse ko indimi zifasha mu nkingi zindi zose z'ubuzima yaba mu bucuruzi, mu buzima, mu kazi ka Leta cyangwa akigenga.
Perezida wa Sena, Dr.Kalinda Francois Xavier yagaragaje uburyo ururimi rw’igifaransa ari ururimi rwakwifashishwa n’abatuye Isi bakagera ku bikorwa by’iterambere igihe barwifashishije bahanga udushya.
Ibi yabigarutseho tariki 20 Werurwe2024 ubwo U Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ’’La Journée internationale de la Francophonie’’.
Yavuze ko kugera ku mari ndetse no guha agaciro imico itandukanye y’ibihugu, aribyo bizafasha abaturage b’ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Francophonie guhanga udushya ndetse no kwihangira imirimo hakoreshejwe ururimi rw’igifaranga hakaba hari ibigomba gukorwa kugira ngo ibyo bigerweho.
Perezida wa Sena avuga ko umuryango wa Francopfonie ugomba gufasha mu bikorwa by’abaturage, gushishikariza ishoramari ndetse no kurema no guhanga udushya, imishinga ijyanye n’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage
Abanyeshuri ba Bon Berger na Ecole Francophone de Kayove bari gusoma ibitabo mu isomero
Mugwaneza Gloria Nadine, umwe mu bashinze Ecole Francophone de Kayove ari kumwe na SARAH DELBOIS, Umukozi wa Ambassade y'ubufaransa mu Rwanda Ushinzwe ururimi rw'Igifaransa
Umunyeshuri wa Ecole Francophone de Kayove ubwo yasomaga umuvugo
Kizungu Lucie, umwe mu barimu bigisha muri Ecole Francophone de Kayove yishimira ko Ikigo akorera gishyira imbaraga mu isomo rw'Igifaransa
Mwarimu MUDA Jean Baptiste Hertier arashimira ababyeyi bitanze urugendo shuri rugakorwa
Amafoto: Elias Dushimimana