Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, Nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, mu Mudugudu wa Kagina, akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga.
Amakuru avuga ko uwafashwe witwa Nsengiyumva Jean Bosco w’imyaka 58, yatemye ibice bitandukanye by’umubiri w'umugore we birimo amaboko n’amabere, ku bw'amahirwe ntiyapfa ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi naho umugore we akaba yajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma.
Ati “Arakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, yafashwe ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta n’umwe uzijandika mu byaha ngo birangirire aho, kuko Polisi ihora iri maso, yiteguye gushyikiriza amategeko uwakoze icyaha wese ngo abihanirwe by’intangarugero.