Gicumbi: Umubyeyi ufite abana babiri bavukanye ubumuga aratabaza nyuma yo gusiragizwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-06 08:01:31 Amakuru

Umubyeyi witwa Mukapasika Francoise wo mu Mudugudu wa Bariza, Akagari ka Nkoto,  mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, aratabaza inzego, arasaba ubufasha abagiraneza batandukanye ndetse n'inzego z'ubuyobozi, kubera kugorwa n'ubuzima abanyemo n'abana be babiri bavukanye ubumuga bukomatanyije.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BTN TV, yavuze ko yaje kugorwa n'ubuzima nyuma yuko umugabo we bashakanye witwa Bahebavuba Innocent amusigiye abana babyaranye b'abahungu babiri muri 2013 bisa nkaho isi imwikaragiye hejuru kuko inzira banyuragamo bashakisha ikibatunga zasaga nk'izisibamye.

Akomeza avuga ko kumusiga mu nzu y'ikode byamubujije amahwemo bitandukanye na mbere, aho bajyaga ibihe umwe agasigarana abana undi nawe akajya gushakisha none kuri ubu bicwa n'inzara bagasasa bakaryama mu gihe babuze ubaha ibyo kurya dore ko aho atuye ntawemera kubasigarana ngo nawe ajye gushakisha.

Agira ati" Nyuma yuko umugabo wanjye muri 2013 ansigiye abana babiri twabyaranye bafite ubumuga bukomatanyije, ubuzima bwacu bwabaye nk'ubwinjiyemo uburozi, Numva bavuga ko yagiye muri Uganda, muri make sinzi aho atuye niba yarashatse sinshaka no kubimenya. Mbere tukibana twajyaga ibihe, umwe agasigarana abana noneho undi akajya gushakisha none ubu kubera kubura aho mbasiga sinkibasha kugira icyo nkora nko ninjize amafaranga adutunga bigatuma inzara itwica, twabura aho dukura ibiryo tugasasa tukaryama".

Akomeza ati" Uretse mukecuru mama wanjye umbyara mfite wakabaye amfasha ntawundi wo gutakira dore ko imiryango y'ubu isa nk'irutwa n'abahisi n'abagenzi. mama wanjye ni umukene pe nawe ni uwo gusabirwa".

Mukapasika mu gahinda kenshi kandi avuga ko uretse inzara agorwa cyane no kwivuza ndetse no kuvuza abana be bitewe nuko ntabwisungane afite mu kwivuza.

Ati" Umugabo wanjye akimara kugenda yahise adukura ku kiciro cy'ubudehe ndetse ntiyakomeza kutwishyurira ubwisungane mu kwivuza. Kwivuza no kuvuza abana banjye birangora cyane kuko kwiyishyurira mituweli birangora, iyo mbonye udufaranga duke nihutira kuduhahisha bigatuma iyo mituweli mbura uko nyishyura".

Ikibazo cye kandi kigarukwaho n'umuturanyi we witwa Mukarukundo Brigitte aho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni, yavuze ko ubuyobozi bukwiye kugihagurukira kuko isaha n'isaha abana be bashobora kwisanga mu bundi buzima bukakaye kuruta ubwo bari basanzwemo nubwo butoroshye.

Ati" Nibyo koko Mukapasika ntiyorohewe n'ubuzima abanyemo n'abana be bafite ubumuga. Ntawe yabasigira ngo ajye gushakisha dore ko hari ababita amazina mabi akomeretsa, aho bavuga ko kubasigarana ari igohombo kuko ntacyo bafasha( bavuga ko abana be ari ibigoryi ngo ntanuwabatuma kuvoma amazi cyangwa kumutuma ikintu kuri butike), bityo rero ubuyobozi nibufatirane hakiri kare naho ubundi abana be bazisanga habi".

Uyu mubyeyi ufite nimero igendanwa ya MTN imubaruyeho: 0785699999, arifuza ubufasha bw'abagiraneza bwo kumwishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse no kumufasha kurera abana, avuga ko akeneye imashini idoda imyenda (Icyarahani) yo gukoresha ku buryo yajya ayitereka ahantu mu isanteri akadodera abamuzaniye ikiraka dore ko yize umwuga w'ubudozi.

Ati" Ndasaba abagiraneza kumfasha nkabona igitunga abana banjye ndetse n'ubwisungane mu kwivuza Mituel de Sante kuko ubu mfite ubwoba bw'uko hari igihe bazandembana nkabura uko mbavuza bikabaviramo gupfa. Ikindi ndasa byu mwihariko abarimo Leta kumfasha nkabona imashini idoda imyenda (Icyarahani) yo gukoresha ku buryo najya nyitereka ahantu nko mu isanteri nkadodera aabakiriya banzaniye imyenda kuko kuva nasoza kwiga kudoda nabuze uko mbyaza umusaruro amasomo nahawe".

Kuba uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cye yagerageje kukigeza mu nzego zitandukanye zirimo ubw'ibanze no ku Karere ariko kigasa nk'igiteshwa agaciro, byatumye umunyamakuru agana ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi ubwo yatunganyaga iyi nkuru agirango abaze niba bakizi ariko ntibyamukundira cyakora bumwemerera ko yaza kubuvugisha nyuma y'amasaha menshi bitewe nuko hari inama yateranye nkuko MBONYINTWARI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yabitangarije ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni.

Nihagira icyo ubuyobozi bugitangazaho cyangwa nihamenyekana andi makuru mashya kuri cyo, BTN irabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.


Dushimimana Elias/BTN i Kigali

Related Post