Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gutenguhwa n'abitwa abasaza , baje bitezweho kunezeza , abafana b'iyi kipe ariko byabaye kubasogongeza gusa.
Taliki ya 13 Nzeri 2024 nibwo Uwayezu Jean Fidel wari umuyobozi wa Rayon Sports yeguye , ku mwanya wo kuyobora iyi kipe , aba Rayon benshi bishimiye iki cyemezo cyane cyane ko batemeraga uyu mugabo , witwaga umuzanano wa RGB .
Jean Fidel akimara kwegura, abitwa abasaza muri Rayon Sports, basesekaye mu Nzove , maze aba Rayon babyina Murera , bishimira ko abarimo Paul Muvunyi , Twagirayezu Thadee, Gacinya Chance Denny , Munyakazi Sadate n'abandi bari barahejwe muri iyi kipe , bagarutse.
Ubwo bazaga muri Rayon Sports bafashwe nk'abacunguzi
Aba bagabo bakigaruka bakoze uko bashoboye ngo Rayon Sports itari mu bihe byiza yongere isubire mu bihe byo gutsinda , ndetse batsinda imikino 8 yakurikiyeho , aba Rayon bati umwuma w'intsinzi urashize, ikipe ya Rayon Sports yasoje igice cya mbere kibanza itsinzwe umukino 1 inganyije imikino 3 , irusha mucyeba amanota 5.
Intango y'ibyishimo aba Rayon bari baziko bagiye kugotomera , basanze byari ugusogongera gusa , kuko mu mikino 7 iyi kipe iheruka gukina, yatsinzemo imikino 3 gusa , ndetse amanota yari 5 yarushaga mucyeba , ubu hasigaye 2 mbere yuko bahura .
Inzozi zo gutwara igikombe uyu mwaka zatangiye kuyoyoka ku bakunzi ba Rayon Sports
Ubwo abasaza bafataga Rayon Sports bassnze iyi kipe ifite amadeni asaga million 400 z'amafaranga y'uRwanda, ndetse bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bayishyure, ariko nanone aba basaza bakemuye bimwe , ariko bateza ibindi kuko Ayabonga Lebitsa wari umutoza w'ongerera ingufu abakinnyi yahise abasezera igice cya mbere cya shampiyona kikirangira.
Uyu munya Africa y'Epfo yaje kugaruka , ku gitutu cy'abakinnyi n'abafana biyi kipe , mu ntangiriro ziki cyumweru , Quanane Sellami wari umutoza w'ungirije yasezeye iyi kipe kubera kudahembwa , yisubirira iwabo muri Tunisia , ibi byiyongeraho ubutumwa bw'abakinnyi muri group ya WhatsApp bwacicikanye , babaza igihe bazahabwa amafaranga yabo .
Uyu munsi taliki ya 06 Werurwe , abatoza b'ikipe ya Rayon Sports basabye gutandukana nayo , nyuma yaho badaheruka kwikora ku munwa kubera kudahembwa, aba batoza bavuga ko baberewemo imishahara y'amezi 4 n'uduhimbazamusyi tw'ikino 5 yuyu mwaka , ndetse n'indi mikino y'umwaka ushize.
Nubwo baba bashonje ariko abakobwa ba Rayon Sports bakomeje gutsinda
Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Kalimba Alice wari captain wiyi kipe , yaseshe amasezerano nyuma yo kumara igihe adahembwa, ndetse abona ko ntacyo ikipe irimo gukora ngo bahabwe amafaranga yabo .
Ubwo aba basaza bafataga Rayon Sports, byavuzwe ko badakozwa iby'iyi kipe y'abagore , ndetse ko bashobora kuyikuraho , gusa baje kubihakana, baguva ko iyi kipe izagumaho ndetse igafatwa neza , gusa bisa naho byose aba basaza bijeje abakunzi ba Rayon Sports byari baringa.
Kugeza ubu abasaza uko baje muri Rayon Sports, ntabwo bakiri kumwe, kuko kwikubitiro Munyakazi Sadate yahise asubira mu ishyamba , ndetse hari n'abandi ubu batakiri kumwe n'ubuyobozi buriho .
Munyakazi Sadate ari mubahise basubira mu ishyamba rugikubita