Ku wa Mbere tariki ya 03 Werurwe 2025, Nibwo muri Kenya, mu gace kitwa Lumba-Ramba-Rarieda, habereye impanuka y'ikirombe cya Zahabu cyaridutse kigwira abagore batandatu bari basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu, batanu muri bo bahita bitaba Imana
Ibitangazamakuru birimo NTV na Citizen dukesha iyi nkuru bitangaza ko abo bagore, bari bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucukura amabuye y’agaciro ya Zahabu, hanyuma ikirombe kiriduka mu buryo butunguranye, maze kirabataba bose ari bazima.
Nyuma y’amasaha macye iyo mpanuka ibaye, imirambo itanu ni yo yahise iboneka, ariko umurambo w’umwe muri abo bagore ukomeza kubura, ibintu byazamuye impungenge, abashinzwe ubutabazi bibaza niba nawe yapfuye kimwe na bagenzi be.
Komanda wa Polisi mu gace ka Siaya, Serah Koki yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko hari amatsinda yoherejwe n’ibigo by’ubutabazi bitandukanye kugira ngo bafashe mu gukura imirambo ya ba nyakwigendera muri icyo kirombe, nyuma ihita ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bondo, aho igomba kubanza gukorerwa isuzumwa rikorwa ku mirambo.
Iyo mpanuka yaje yiyongera ku yindi iherutse mu cyumweru gishize, nubundi ibera muri ako gace, ikirombe gitaba abantu 19, bituma abaturage batangira kwibaza igituma umutekano udakazwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace, none bukaba bukomeje gutwara ubuzima bw’abantu nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.