• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ubuyobozi  bw’Ingabo za Niger zatangaje ko zasubije inyuma igitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare kirimo drones giherereye ku kibuga cy’indege cya Tahoua, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.

Iki gitero cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, nk’uko byemejwe ku wa mbere n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage baho.

Mu gihe cy’icyo gitero, abaturage bumvise amasasu menshi n’ibiturika, nk’uko bigaragara no mu mashusho yafashwe n’abaturage zigakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bike habaye ikindi  igitero cyagabwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Niamey, cyari cyavuzwe ko cyakozwe n’umutwe wa État islamique.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2023, Niger iyobowe n’abasirikare nyuma ya kudeta yabaye muri icyo gihe. Iki gihugu kimaze imyaka irenga icumi gihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al-Qaïda ndetse na leta ya Kisilamu

Kugeza ubu nta mutwe w’iterabwoba uratangaza ko ari wo wagabye iki gitero.

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, abasirikare bamwe barakomeretse muri icyo gitero, kimwe n’abarwanyi bakekwaho iterabwoba.

Iki kigo cya drones cyubatswe i Tahoua mu 2022, aho ingabo zirwanira mu kirere za Niger zikunda gukorera ibikorwa byo kugenzura no kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri ako karere.

Akarere ka Tahoua gakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu majyaruguru hafi y’umupaka wa Mali, ndetse no ku mupaka wa Nigeria aho hakunze kugaragara ibitero by’imitwe yitwaje intwaro yitwa “abajura bitwaje intwaro”.

Nubwo hari ibyo bibazo by’umutekano, umujyi wa Tahoua utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 100, ukunze kuba utekanye ugereranyije n’utundi duce two muri ako karere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments