Ku wa gatanu
tariki ya 6 Werurwe 2026 ikigo cy’ishuri cya Busy Bees
Foundation School cyateguye igikorwa cya Open Day umunsi wihariye aho ishuri
rifungura imiryango ku bantu bose bashaka kurimenya neza ,bakekrekwa
ibikorwa byinshi abana babo bahiga bagezeho
muri iki gihe umwaka w’amashuri ugeze hagati .
Kuri
uwo munsi abana bose biga muri icyo kigo uhereye ku mu
mashuri y’incuke kugeza kuri bakuru babo bo mu mashuri abanza bari
bateguye imishinga myinshi itandukanye y’ibyo bamaze kwiga
muri ibi bihembwe bibiri birimo , ubumenyi, Indimi,ikorabuhanga , kubungabunga
ibidukikije , umuco n’ibindi byinshi bitandukanye byerekana ubuhanga
bakura mu masomo biga .
Nyuma
yo gutemberezwa ibyumba by’amashuri ababyeyi berekwa ibyo abana
babo biga ndetse no gusobanurirwa byinshi mu mishinga
bateguye bamwe bagize icyo batangaza.
Imenagitero
Moses umwe mu babyeyi barerera muri iryo shuri
yatangarije BTN Rwanda ko igikorwa bateguye ari inyamibwa cyane
kuko byerekana y’uko nyuma yuko bohereje abana kw’ishuri
akenshi asigara yibaza niba koko ibyo umwana yiga abifata mu
mutwe neza.
Yakomeje
avuga ati uyu munsi Ubuyobozi bwa Busy Bees Foundation School
bwashyizeho ari ingirakamaro cyane kuko bituma nabo
ubwabo bamenya neza uko abana babo bakurikira amasomo bakaba
babusabaga ko umunsi nkuyu wazajya uba kenshi cyangwa ukaba
ngarukamwaka kuko ni mwiza cyane .
Ku ruhande
rw’abana biga muri iki kigo nabo badutangarije ko bishimiye uyu
munsi cyane kuko watumye bereka ababyeyi babo ko iyo babohereje
kw’ishuri bataba bagiye gukina gusa ahubwo ko baba bazanywe no
kwiga kugira ngo bazabashe gushyira mu ngira amasomo biga no mu bikorwa
bakaba rero bashimiye ababyeyi babo baje kubatera ingabo mu bitugu .
Ku ruhande
rw’Umuyobozi Mukuru wa Busy Bees Foundation School Madamu Furaha
Berthe yatangarije BTN Rwanda ko bategura iki gikorwa kugira
ngo bahuze inzego zose ndetse n’abana bashyire mu bikorwa ibyo baba bize , bikanafasha ababyeyi
kumenya imyigire yabo.
Yagize ati”
igikorwa cya Open day bagiteguye kugira ngo ibyo biga mu magambo gusa
babishyire mu bikorwa kuko bituma bazamura ubuhanga bwabo
nkuko mwabyiboneye abana bafite icyizere cyinshi cyane mubyo
berekanye .
Yasoje avuga
ko igikorwa cya Open day bifuza kuzajya bagitegura buri mwaka
kuko abana baba bafite imishinga myinshi yo kwereka ababyeyi babo ko
bagezeho.
Emmanuel
nzabonimpa Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Kinyinya avuga ko iki
gikorwa ari umwnaya mwiza wo kugaragaza ibyo abana bize ko
bishobora gushyirwa mu bikorwa akaba asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri
gufasha abana kubategurira imishinga nkiyi
no kubaha umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga .
Ubusanzwe
mu mashuri menshi yo muri Kigali, Open Day ikorwa mu buryo bwo
gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kumenya neza ubuzima bwo ku ishuri mbere yo
kurihitamo.
Dore ko muri icyo gikorwa abashyitsi bazengurutswa mu bice bitandukanye by’ishuri bakerekwa: Aho abanyeshuri bigira (classes),Laboratwari (science labs),Isomero (library),Ibibuga bya siporo,Ibyumba bya mudasobwa ni bindi bikorwa byinshi bikorerwa mu kigo.