Umugabo witwa Nsengimana J Pierre wari ucumbitse mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, yasanzwe yapfiriye hafi y'urugo rwe afite n'ihaho (ibyo yari yahashye) yari atahanye azaniye umuryango we.
Ibi
byabereye mu Kagari ka Gahanga, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro,
mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 09 Werurwe 2026.
Amakuru
y’urupfu rwe yamenyekanye atanzwe na muramu we wari waraye iwe bakaba bari
banasanzwe bakora akazi kamwe ko “Kwataka/gushaka abagenzi” muri Gare ya
Nyanza.
Muramu we avuga ko yabyutse agiye ku kazi maze umugore wa Nyakwigendera amusaba ko nagera ku kazi amumubariza icyamubujije kurara atashye iwe undi akigera hanze y’urugo gato asanga ariho nyakwigendera apfukamye yashizemo umwuka.