Ku wa Mbere tariki ya 03 Werurwe 25, Nibwo Polisi y'u Rwanda, Ishami ry'Umutekano wo mu Mazi, ryarohoye umurambo w'umusore w'imyaka 22 mu cyuzi cyitwa BISHYA, gihereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu, mu Mudugudu wa Karehe, nyuma yuko agerageje kujya kogeramo akarohama.
Ni Igikorwa cyabaye nyuma yuko umuryango wa nyakwigendera witwa NTAKIRUTIMANA Fulgence ukambitse kuri iki cyuzi ugatangira kuhakorera kiriyo ndetse n'imigenzo igamije gutuma umurambo we ureremba hejuru bakajya kuwunshyingura.
Bamwe mu baturage biganjemo abo mu muryango w'uyu musore, batangarije BTN TV ko amakuru y'urupfu rwe bayamenye ubwo mugenzi we bari kumwe bavanye kogesha imbaho mu Mujyi wa Nyanza abahuruje ababwira ko umwana wabo yamusabye kujya kwizimya izuba muri iki cyuzi gihangano cya Bishya (koga mu cyuzi).
Bati" Uyu ni umunsi wa gatatu twicaye hano kuri iki Cyuzi cya Bishya, twagerageje gukora imigenzo itandukanye tugirango turebe ko umurambo we wazamuka ukareremba hejuru y'amazi ubundi tukawushyingura mu cyubahiro. Abakuru badutegetse kuzana hano iyi nkono ya Kinyarwanda ikoze mu ibumba tukajya tuyitekeramo amasaka, impengeri zashya tukazijugunya muri iki kinyangwa cyatumiriye umwana noneho zabira umurambo we ugahita uzamuka ukarerem,ba hejuru tukawufata tukawushyingura mu cyubahiro ariko byanze".
Bakomeza bati" Ubundi twaje hano nyuma yuko mugenzi we aje kuduhuruza atubwira ko NTAKIRUTIMANA arohamye mu cyuzi ubwo bari bavanye kogesha imbaho, yatubwiye ko bageze hafi yacyo noneho amusaba kumutegereza akabanza kwizimya izuba mu cyuzi, ngo agezeyo atangira kumira nkeri agerageza gutabaza n'abasare baroberamo bamubwira ko batabasha kumukuramo kuko yari yibiriye ahantu harehare".
Icyo gihe basabye umunyamakuru wa BTN kubakorera ubuvugizi ku bayobozi ndetse n'abandi bantu bakaza kubafasha kumushakisha. Bati" Turabasabye mudukorere ubuvugizi mu buyobozi umwana wacu akurwemo tumushyingure mu cyubahiro".
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru ikinyamakuru btnrwanda.com ndetse anaboneraho gusaba abaturage kwirinda kwegera ahantu ahari ho hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga no kutogera ahantu hatemewe mu byuzi, ibiyaga n'imigezi.
Yagize ati" Nibyo koko amakuru ya nyakwigendera twarayamenye, ubwo umuryango wa nyakwigendera witwa Ntakirutimana Fulgence w'imyaka 22 watabazaga inzego z'ubuyobozi butandukanye harimo na polisi ko yarohamye mu cyuzi cya Bishyira, Turihanganisha umuryango we ndetse n'inshuti, ikindi tugasaba abaturage kwirinda kwegera ahantu ahari ho hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kurinda abana kuhegera no kutogera ahantu hatemewe n'amategeko mu byuzi, ibiyaga n'imigezi kandi igihe habaye impanuka nk'iyi ni byiza guhita mutumenyesha. ".
Umurambo wa nyakwigendera bakimara kuwurohora, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyanza gukorerwa isuzumwa.
Icyuzi cya Bishya mu Karere ka Nyanza gitanga amazi ku ruganda rw'amazi rwa WASSAC ruyakwirakwiza muri aka Karere ndetse no mutundi Turere nka Huye na Ruhango.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru