Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025, nibwo abari n'abategarugori batuye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bizihije umunsi Mpuzamahanga w'umugore, bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wabahaye agaciro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T.Grace, mu kiganiro kirambuye yahaye abaturage bari bari kwizihiriza uyu munsi Mpuzamahanga w'umugore mu biro by'umurenge wa Muhima, yavuze ko kugeza ubu hari ingero zifatika zigaragaza ko umugore ashoboye kandi agira uruhare mu iterambere rw'igihugu.
Gitifu Mukandori washimiye cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Paul uharanira iterambere ,ry’Abanyarwanda n'Abaturarwanda atibagiwe umugore, yakomeje avuga ko abagore bakwiye kwishakamo ibisubizo, bitabira gahunda za Leta harimo ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), ku kurwanya imirire mibi hubakwa akarima k’igikoni baharanira indyo yuzuye mu ngo zabo ndetse himakazwa isuku aho batuye n'aho banyura.
Yagize ati" Mbere na mbere mu ijwi ry'Abadamu bagenzi banjye munyemerere duhaguruke dushimire cyane umubyeyi wacu, Umutoza w'Ikirenge akaba n'Intore Izirusha Intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uharanira iterambere ry’Abanyarwanda n'Abaturarwanda atibagiwe umugore. Yaduhaye ijambo, adusubiza agaciro aduharurira amayira y'iterambere ryacu, niyo mpamvu twese tugomba kumufasha muri byose".
Akomeza ati" Ntidukwiye kumutenguha kuko ubwo twamutoraga twamwizeje kuzamuba hafi muri byose, Dukwiye kumvira no gushyira mu bikorwa inama atugira bityo rero nk'ababyeyi byu mwihariko abagore tugomba kunoza inshingano zacu mu muryango. Abagore tugomba kwitabira gahunda za Leta harimo ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), kurwanya imirire mibi hubakwa akarima k’igikoni, tugaburira abana bacu indyo yuzuye ndetse twimakaza isuku aho dutuye n'aho tunyura".
Yongeye gukangurira ababyeyi gushyira imbaraga mu myigire y'abana birinda ko bava mu ishuri kuko ntarwitwazo na rumwe rwo kuri mukuramo bitewe nuko Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo umwana w'u Rwanda n'Umuturarwanda yige dore ko ntawe bisaba gukora intera ndende ajya kwiga nka kera.
Abagore b'indashyikirwa bashimiwe, uwiyemeje gukora araremerwa
Umugwaneza Monique wigeze kuba Chair Person w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Muhima, ni umwe mu badamu b'ikitegererezo baza ku isonga muri uyu Murenge ndetse no mu Mujyi wa Kigali muri rusange biturutse ku bikorwa bye by'indashyikirwa akora bigamije kuzamura iterambere ry'umugore binyuze mu inkunga abaha zibyara igishoro.
Imbere y'imbaga y'abaturage, Uyu mubyeyi Mugwaneza yambitswe ikamba ry'ishimiwe nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uruhare yagize mu iterambere ry'abaturage bo mu Murenge wa Muhima baruzirikana dore ko hari umuturage waremewe asaga Ibihumbi 300 Frw wamutanzeho ubuhamya bw'aho yamukuye ubwo atari yorohewe n'ubuzima.
Mugwaneza Monique ubwo yari asabwe kuza imbere agashimirwa
Agira ati" Mu bantu bose niyemeje gushimira sinakwibagirwa cyane umucunguzi wanjye Monique kuko yampinduriye ubuzima angurira imashini idoda imyenda ndetse ampa n'amafaranga nakuyemo igishoro bityo rero ndamusabira umugisha kuko yandinze kwandangara cyangwa ngo nsabirize".
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu Murenge wa Muhima, Uwashema Claudine, yabwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko ashimira cyane Leta y'Ubumwe y'u Rwanda, iha amahirwe umugore akerekana icyo ashoboye kuko n'ubundi ari mutima w'urugo ngo ntago rero umuryango watera imbere mutima w'urugo nk'umugore atabigizemo uruhare rukomeye.
Abari n'abategarugori biyemeje kwishakamo ibisubizo ntagutega amaboko
Madamu Jeanette Kagame yasabye abagore gukomera k'ubumwe no kuba ba mutima w'urugo
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Abanyarwandakazi badahwemwa kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura no kwihesha agaciro, abasaba gukomera k'ubumwe no kuba ba mutima w'urugo.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Mu butumwa yatanze, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, ndashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi mwese mudahwema kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura, kwihesha agaciro no gukunda Igihugu, kuko nzi neza ubwitange ndetse n’uruhare rwanyu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye."
"Intego yacu ikomeze kuba iyo gukomera k’ubumwe bwacu no kuba ba mutima w’urugo, by’umwihariko tube mutima w’u Rwanda. Dukomeze rero kuba umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu cyiyemeje."
Mugwaneza yambitswe ikamba kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoze n'abarimo gitifu Mukandori Grace uhagaze imbere iburyo