Ku Cyumweru tariki ya 09 Werurwe 2025, Nibwo umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko umutwe witwa Front Commun de la Résistance (FCR) wamaze kubiyungaho, asaba n’indi mitwe yitwaje intwaro cyangwa abanyepolitike bifuza kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhuza na bo amaboko.
Ubutumwa Kanyuka yashyize kuri X buvuga ko “uku kwihuza kongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira Congo yigenga kandi itabera. Turahamagarira imitwe yitwaje intwaro yose, imitwe ya politike n’imiryango y’abanye-Congo kubigana.”
Amashusho yashyizwe hanze n’abayobozi b’umutwe wa FCR agaragaza ko bitandukanyije n’ingabo za FARDC kubera ubugambanyi, urugomo, ubusahuzi, gufata ku ngufu n’indi migirire idahwitse iziranga.
Umuvugizi w’uyu mutwe usanzwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, Col. Augustin Darwin yagaragaje kimwe mu byatumye wihuza na M23 ari uko batishimiye na gato imiyoborere mibi y’igihugu, harimo amasezerano abayobozi bagiye baha abaturage ntibayubahirize, kunyereza umutungo, amacakubiri, kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu n’ibindi.