Gatsibo: Umwana w'imyaka 3 yagonzwe n'imodoka yerekezaga muri Uganda ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-10 15:19:50 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa 09 Werurwe 2025, Nibwo ku muhanda uherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka kanyangesi, mu Mudugudu wa Mahoro, habaye impanuka y'imodoka yerekezaga mu gihugu cya Uganda, yagonze abantu babiri barimo umwana w'imyaka itatu wahise yitaba Imana.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi modoka ikoreshwa mu bwubatsi, babwiye BTN TV ko batunguwe no kumva ikintu giturika noneho baitegereje aho giturikiye basanga n'imdoka yari imaze kugonga abantu ndetse n'amazu n'ipoto rifashe intsinga z'umuriro w'amashanyarazi.

Bati" Twumvishe ikintu giturikira hirya, twigereje neza aho giturikiye dusanga n'imodoka yari irimo kugonga abantu ndetse n'ibindi birimo amazu n'ipoto ry'amashanyarazi. Twahise twica urugi rwayo dukuramo abari bayirimo ndetse n'umushoferi wayo".

Umubyeyi wari uri kumwe n'umwana we wapfiriye muri iyi mpanuka mu gahinda kenshi yatangarije BTN ati" Nashidutse numva ikintu kintwaye umwana wanjye twari tuvanye gukamisha amata, ndebye inyuma mbona imodoka yarangije kumugonga yanapfuye".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Uburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yahamirije iby'iyi mpanuka umunyamakuru wa BTN TV ku murongo wa telefoni, aho yahamije ko yatewe n'uburangare bw'umushoferi wari utwaye iyi modoka yerekezaga mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru y'iyo mpanuka twayamenye, yabaye mu gitondo Saa Kumi n'Ebyiri, ubwo iyi modoka ikoreshwa mu bwubatsi yavaga Gatsibo yerekeza Uganda, yataye icyerekezo cyayo ubundi ikabanza kugonga umubyeyi wari uri kumwe n'umwana we w'imyaka itatu noneho uyu mwana ahita yitaba Imana mu gihe nyina umubyara yakomeretse gato ku kuboko".

Akomeza ati" Imodoka yakoje igonga ipoto, n'amazu ane arangirika noneho abantu babiri bari bayirimo bakomereka byoroheje, uwari nuyitwaye yakuwemo ari muzima ubu ari gukurikiranywa. Ntabisindisha yari yanyweye uretse uburangare kuko nk'amakuru twahawe n'abaturage avuga ko imodoka yagenderaga ku muvuduko muke".

SP TWIZEYIMANA waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe batwaye ndetse no kubahiriza ibimenyetso by'umuhanda.

Agira ati" Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ikindi turasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe batwaye ndetse no kubahiriza ibimenyetso by'umuhanda".

SP Hamdun Twizeyimana yanatangaje ko imodoka basanze ifite ubwishingizi bityo bushobora kwifashishwa mu kwishyura ibyangiritse nkuko abaturage babyifuzaga ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba.Umubyeyi w'umwana wapfiriye mu mpanuka

Umwe mu baturage batabaye ubwo impanuka yabaga


Bivugwa ko iyi modoka yagonze biturutse ku burangare bw'uwari uyitwaye


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post