Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Somalia, Kenya na Uganda, baganira ku bufatanye busanzwe n’ubwo mu gihe kizaza.
Ibiro by'Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byatangaje ko ubwo Perezida Kagame yakiraga Qimiao, yari kumwe n’umujyanama wihariye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Francis Gatare na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
Banki y’Isi ni urwego mpuzamahanga rwashinzwe mu 1944, rufite inshingano yo gutanga inguzanyo n’inkunga byo gushyigikira imishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byagiranye amasezerano y’iterambere arimo miliyari 355 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikoresho by’ishoramari ry’abikorera birengera ibidukikije, arimo ayashyizweho umukono mu Ukuboza 2024.
Kuva tariki ya 14 Werurwe kugeza tariki ya 9 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye imishinga itandatu irimo iyo kurengera ibidukikije, guteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu mijyi, gufasha impunzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ibiza nkuko byagarutsweho na IGIHE.
Muri iyi mishinga yose, Banki y’Isi iteganya guha u Rwanda miliyoni 531,81 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 763,3 Frw) zo kurufasha kuyishyira mu bikorwa, mu gihe Inama y’Ubutegetsi yayo yabyemeza.