Kicukiro: Umupolisi yarashe mu cyico igisambo cyari kigiye gutema umunyerondo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-11 07:36:12 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, Nibwo umupolisi yishe arasiye Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, mu Kagari k’Amajyambere, Umudugudu wa Mburabuturo, umugabo witwa Siborurema Jean Pierre w’imyaka 41 nyuma y’uko yari amaze kwiba mu rugo rw'umusore bajya kumufata agashaka gutema umwe mu banyerondo, umupolisi akamurasa.

Amakuru avuga ko uyu Sibomana wishwe nyuma ubwo yari amaze kwiba mu rugo ruherereye mu Karere ka Kicukiro, aho ngo yishe urugi yinjira mu nzu akuramo ikofi irimo amafaranga n’ibyangombwa, smartphone ebyiri, mudasobwa imwe, inkweto, ipantalo n’ishati mu masaha Saa Munani z’ijoro.

Nyiri urwo rugo abonye hari umuntu winjiye mu nzu ye, yahise atabaza irondo naryo rihamagara Polisi, bahageze bagerageza gufata uwo mugabo wari uherutse kugororwa Iwawa  nabwo kubera ibikorwa by’ubujura nkuko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabitangaje, aho yavuze ko ubwo aba bashinzwe umutekano babonaga Siborurema, yirukanse agana mu gishanga nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Abanyerondo batabaje Abapolisi bo kuri Station ya Kigarama, bifatanya n’irondo mu kumukurikira bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko uyu Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 7 Werurwe 2025 avuye kugororerwa mu kigo cya i Iwawa kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse anaboneraho guha ubutumwa abajya kugorororerwa i Iwawa, ko bakwiriye gukoresha ayo mahirwe n’ubumenyi bahabwa, mu bibafitiye akamaro aho kwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Related Post