Gatsibo: Umugabo yishwe n'inzoga zizwi nk'ibyuma bari bamutegeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-11 13:59:46 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, Nibwo ahagana Saa tatu, umugabo witwa Bonane  wo mu Mudugudu w'Agakeri, Akagari ka Kanyangesi, mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, yanyweye inzoga zizwi nk'ibyuma yari yategewe ahita apfa, abaturanyi be bavuga ko abazimuhaye bahise batoroka.

Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga muri aka gace nyakwigendera yari atuyemo, yakiranywe amarira y'abamubonye mbere yuko apfa na nyuma yaho maze bamubwira ko urupfu rwe rwaturutse ku nzoga zari mu macupa ane zizwi nk'ibyuma abasangiraga nawe mu kabari bari bamutegeye ngo azinywe azimare ubundi bamuhembe.

Bagize bati" Bamubajije ngo izi nzoga wazinywa ukazimara? ubundi nawe akabasubiza ko yazimara birangije bafungura utwo ducupa bakajya bamukuriraho umufuniko akanywa adakura ku munywa yarangiza akabasubiza amacupa atarimo ikintu noneho mu gihe asoje kunywa irya kabiri ahita agwa igihumure, birangira gutyo".

Bakomeza bati" Abasangiraga nawe bakimara kubona yikubise hasi bahise bigira inama yo kumujyana mu rugo aba ariko n'ubundi bisa nk'ibyari byarangiye, yapfuye. Bakibibona bahise bakizwa n'amaguru batorokana na nyiri kabari banyweragamo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama, Gisagara Edith, ku murongo wa telefoni, yahamirije BTN iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yavuze ko hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Agira ati" Inkuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayimenye nka Saa Saba hafi Saa Munani z'Ijoro, aho abaturage batabaje ubuyobozi bavuga ko hari umusore wapfuye nyuma yo kunywa inzoga izwi nk'icyuma yari yategewe n'abasore bagenzi be basangiraga mu kabari. Ubuyobozi bwihutiye kuhagera hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe ndetse n'umurambo we ujyanywa ku bitaro gukorerwa isuzumwa".

Gitifu Gisagara waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bishobora kuviramo ubuzima bwabo akaga nko gushyirirwaho intego runaka ndetse ko bakwiye gukunda ubuzima bwabo kuko umuturage aba agikeneweho byinshi n'igihugu.

Aba baturage biganjemo n'abo mu muryango wa nyakwigendera, babwiye BTN TV ko ubuyobozi bukwiye gukurikirana abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ndetse hakajya hashyirwaho ibihano bigenewe abagaragara mu bikorwa bibi biviramo bamwe impfu zitunguranye.

Umurambo wa nyakwigendera witwa Bonane wajyanywe mu Bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa mu gihe abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bakiri gushakishwa.

Abaturage babajwe n'urupfu rw'umusore wategewe inzoga

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post